U Rwanda rwamanutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.10.2014 saa 14:05

U Rwanda rwamanutse imyanya ibiri ku rutonde ngaruka kwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rwasohotse kuri uyu wa kane.

U Rwanda ahanini rwasubiye inyuma kubera ko o nta mukino n’umwe rwigeze rukina muri uku kwezi gushize  mu gihe ibindi bihugu bitandukanye byakinnye imikino ya gicuti myinshi.

Nyuma yaho Amavubi adakinywe imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika umwaka utaha nk’ibindi bihugu, byatumye U Rwanda ruva ku mwanya wa 93 rumanuka imyanya ibiri ku wa 95 kw’isi.

amavubi14

Muri Afurika, igihugu cy’Urwanda cyagumye ku mwanya wa 25.

Mu karere, U Rwanda ni urwa kabiri nyuma ya Uganda yamanutse imyanya itanu igera ku wa 84. Soudan yazamutse imyanya 26 ihita ifata umwanya wa 107 kw’isi na 29 muri Afurika. Tanzania nayo yazamutse imyanya 5 igera kuwa 110 mu gihe Ethiopia nayo yazamutse imyanya 21 igera kuwa 111.Kenya yamanutse imyana itanu igera ku wa 116 nyuma yo gutsindwa na Morocco mu mukino wa gicuti mu cyumweru gishize.Mroc izakina n’u Rwanda mu mukino wa gicuti tariki ya 14/11/2014 yamunutse umwanya umwe igera kuwa 88.Algeria ikomeje kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika aho ibarizwa ku wa 15 kw’isi, ikaba ikurikiwe na Cote d’Ivoire na Tunisia.

Ubudage buyoboye urutonde rwa FIFA aho rukurikiwe na Argentina hamwe na Colombia.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo