U Rwanda rwazamutse ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.08.2017 saa 11:42 | Yasuwe : 254

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, yigira imbere ho imyanya umunani ikaba igeze ku mwanya wa 119.

Kuri uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama 2017, Amavubi y’u Rwanda yungutse imyanya 8 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri mpuzamahanga aheruka gukina, aho yanganyije na Tanzania mu mikino yombi bahuyemo, akayisezerera mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka tike ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Kenya. U Rwanda rwabarizwaga ku mwanya w’127 ku isi, ni nyuma yo kuzamuka umwanya umwe, ruvuye ku mwanya w’128. Kuri iyi nshuro ikipe y’igihugu yungutse amanota 12, iva kuri 248, igira 260, ibi byatumye yegera imbere ho imyanya umunani yose, iba iya 119.

Ikipe y’igihugu ya Uganda ihura n’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018, yazamutse umwanya umwe igera ku mwanya wa 73 mu gihe Tanzania iheruka gusezererwa n’u Rwanda iri ku mwanya w’120 nyuma yo gutakaza imyanya itandatu.

Ku rwego rw’Isi, Brazil ya Neymar na Coutinho yongeye kwisubiza umwanya wa mbere nyuma y’ukwezi kumwe gusa u Budage buwusubiyeho.Portugal yatakaje imyanya ibiri, igera ku mwnaya wa gatandatu, ibi byatumye Ubusuwisi na Pologne byungutse umwanya umwe biyiza imbere, ibi na nako byagenze ku Bufaransa bwatakaje umwanya umwe bukaza ku mwanya wa 10, u Bubiligi bwungutse uwo mwanya bukaba ubwa 9.Brazil, u Budage, Argentine, Ubusuwisi, Pologne, Portugal, Chile, Colombia, Ububiligi n’u Bufaransa ni byo bihugu 10 bya mbere ku Isi

Muri rusange, Curaçao ya 86 ku Isi, iyi yamanutse imyanya 18, ni cyo gihugu cyatakaje imyanya myinshi ku Isi mu gihe Namibia yo muri Afurika, yo yungutse imyanya 10 ikaba iy’136.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika n’imyanya biriho ku Isi

  1. Misiri, 25
  2. Congo Kinshasa, 28
  3. Senegal, 31
  4. Tunisia, 34
  5. Cameroun, 35
  6. Nigeria, 38
  7. Burkina Faso, 47
  8. Algeria, 48
  9. Ghana, 50
  10. Cote d’Ivoire, 54.

 

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App