U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rwego rw’isi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.03.2018 saa 15:44 |

Ku rutonde ngaruka kwezi rushyirwa hanze na FIFA ku bufatanya na Coca Cola, bagaragaza uko ibihugu bihagaze mu mupira w’amaguru, u Rwanda (Amavubi) rwisanze ku mwanya wa 112 na 29 muri Afurika mu gihe ubushize rwari ku mwanya wa 114 ku isi.

Ku rwego rw’isi, Abadage (Germany) bakomeje kuza imbere n’amanota 1609 mu gihe Brezil ari iya kabiri n’amanota 1489, Portugal ya Cristiano Ronaldo na Louis Nani iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 1360. Argentine iri ku mwanya wa kane n’amanota 1359.

Ku rwego rwa Afurika Tunisia iri ku mwanya wa mbere kuko ku rwego rw’isi iri ku mwanya wa 23. Senegal ya Sadio Mane iri ku mwanya wa kabiri  kuko ku isi ibarizwa ku mwanya wa 27. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) iri ku mwanya wa gatatu muri Afurika na 39 ku isi.

Maroc yatwaye CHAN 2018, iri ku mwanya wa kane muri Afurika ariko ikaza ku mwanya wa 42 ku isi mu gihe Egypt (Misiri) iza inyuma gato hakaza gukurikiraho Cameroun ku mwanya wa gatandatu na 51 ku isi.

Mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA), u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Kenya ya kabiri na Uganda ya mbere. Uganda iri ku mwanya wa 78 ku isi na 16 muri Afurika.

Dore 10 bya mbere ku isi:

1.Germany

2.Brazil

3.Portugal

4.Argentina

5.Belgium

6.Pologne

7.Spain

8.Switzerland

9.France

10.Chile

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1.Tunisia

2.Senegal

3.DR.Congo

4.Morocco

5.Egypt

6.Cameroun

7.Nigeria

8.Ghana

9.Burkina Faso

10.Algeria

Uko ibihugu bikurikirana mu karere ka CECAFA:

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Sudan

5.Ethiopia

6.Burundi

7.Tanzania

8.South Sudan

9.Djibouti

10.Somalia

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App