U Rwanda rwazamutse imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.07.2014 saa 09:41

Igihugu cy’u Rwanda cyazamutse imyanya 7 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa kane I Zurich mubusuwisi.

Nyuma yaho Amavubi atsindiye Gabon 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye I Kigali tariki ya 12/07/2014, igihugu cy’Urwanda cyahise kiva ku mwanya wa 116th kizamuka ku mwanya wa 109 kw’isi na 30 muri Afurika.

Kuva Umutoza Stephen Constantine atangiriye gutoza Amavubi, U Rwanda rwahise ruzamuka ruva ku mwanya wa 131 rugera ku mwanya wa 116 nyuma yaho rutsinze Libiya ibitego 3-0 mu kwezi kwa gatanu.

Amavubi ashoboye gutsinda imikino itatu izayihuza na Congo Brazzaville kuri iki cyumweru n’undi uzaba tariki ya 02/08/2014 hamwe n’umukino wa gicuti wo kwishura uzayihuza na Gabon uzaba tariki ya 27/07/2014 uzabera I Libreville, mu kwezi gutaha U Rwanda rushobora kugaragara mu bihugu 100 bya mbere ku Isi ku nshuro ya 5 kuva mu 1995.

fifa rankings

U Rwanda ruheruka kugira umwanya mwiza m’ukuboza 2008 aho rwari ruri ku mwanya wa 78.

Congo Brazzaville izakina n’u Rwanda yo ibarizwa ku mwanya wa 19 muri Afurika nuwa 82 ku isi, imyanya 27 imbere y’u Rwanda.

Mu karere ka Cecafa, Uganda iraza ku mwanya wa mbere aho iri ku mwanya wa 87 kw’isi na 20 muri Afurika, Kenya (95, 24), Tanzania (106, 29), Rwanda (109, 30) Ethiopia (110, 31), Sudan (115, 35) na Burundi (126, 39).

Muri Afurika, Algeria ni yo iza ku mwanya wa mbere wa 24 ku isi, rukurikiwe na Cote d’Ivoire na Nigeria ku mwanya wa gatatu.

Ubudage bwahise bufata umwanya wa mbere nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi. Ibi bije nyuma yaho begukanye igikombe cy’isi batsinze Argentina 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye I Brazil.

Argentina yatsindiwe ku mukino wa nyuma iri ku mwanya wa kabiri naho Ubuholandi babonye umwanya wa gatatu buri ku mwanya wa gatatu.

Colombia yageze muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi ni iya kane ikurikiwe n’u Bubiligi, Uruguay, Brazil, Espagne, u Busuwisi n’u Bufaransa bwa 10.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo