U Rwanda rwatsinzwe na Zambiya 2-0

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.03.2015 saa 08:50 |

Ikipe y’igihugu Amavubi kuri iki cyumweru yatsinzwe umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Zambia, Chipolopolo ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Heroes National Stadium i Lusaka.

Umutoza Jonathan McKinstry ntiyashoboye kwitwara neza mu mukino wa mbere, ibitego bibiri bya Zambia byatsinzwe mu gice cya kabiri na Rainford Kalaba na Allan Mukuka.

Kalaba yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 60 nyuma kunyura kuri ba myugariro b’ikipe y’Amavubi.Allan Mukuka wagize uruhare mu gitego cya mbere yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 80 ku makosa y’abinyuma b’ikipe y’Amavubi.

Amavubi yashoboraga kuba yatsinze ibitego ariko Mico Justin, Betrand Iradukunda, Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude bahushije amahirwe babonye imbere y’izamu rya Chipolopolo.

amavubis14

Ni umukino wa munani u Rwanda rwakinaga na Zambia, rwatsinzemo rimwe muri Nzeli 2000 ibitego 2-0 banganya kabiri.

Uyu mukino warugamije gufasha umutoza McKinstry kurushaho kumenya abakinyi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yaho abatoreshe iminsi igera kuri ine mbere y’uko berekeza muri Zambia.

FERWAFA ivuga ko iri gushakira imikino ya gicuti ikipe y’igihugu ngo ishobore kwitegura neza irushanwa rya CHAN 2016 rizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Abakinyi b’abanjemo :

Zambia : Danny Munyao, Kabaso Chongo, Donashano Malama,Bronson Chama, Christopher Munthali, Kondwani Mtonga, Justin Zulu, Rainford Kalaba (C), Jackson Mwanza, Given Singuluma na Bonwell Mwape.

Rwanda : Kwizera Olivier, Rusheshangonga Michel, Ismail Nshutiyamagara, Emery Bayisenge, Mutijima Janvier, Djihad Bizimana, Rachid Kalisa, Mico Justin, Haruna Niyonzima (C), Sibomana Patrick and Iradukunda Bertrand.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App