U Rwanda rwatakaje imyanya 24 ku rutonde rwa Fifa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.04.2017 saa 12:49 |

Nyuma yo kudakina imikino ya gicuti muri Werurwe, u Rwanda rwatakaje imyanya 24 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi,  Brazil yongeye kuyobora Isi nyuma y’imyaka irindwi.

Urutonde rwa Werurwe rwasize u Rwanda ruri ku mwanya 93 ubu ni urwa 117 ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2017.Kudakina imikino ya gishuti byatumye u Rwanda rutakaza imyanya 24 aho umwanya mubi waheruka ari 133 muri Gashyantare 2013.

Umukino wa hafi ku mutoza Antoine Hey w’Amavubi ni uw’amajonjora y’igikombe cy’Afurika, aho u Rwanda ruzakina na Centrafrique tariki ya 9 Kamena 2017.

Amavubi mu myitozo

Mu karere, Kenya yazamutse imyanya 10 nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iba iya 78 na Uganda ya 71 nibo bari imbere y’Amavubi, Tanzania izakina n’Amavubi mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) iri ku mwanya wa 135 naho u Burundi ni ubwa 141.

Misiri ni iya mbere muri Afurika, iya 19 ku Isi ikurikiwe na Senegal (30), Cameroun (33), Burkina Faso (35) , Nigeria (40) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 41 yatakaje imyanya itatu nyuma yo gutsindwa na Kenya.

Brazil yamaze kubona itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018 nyuma yo gutsinda Uruguay na Paraguay muri Werurwe aho imaze imikino icyenda idatsindwa, yaherukaga umwanya wa mbere, mbere y’igikombe cy’Isi cyo mu 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Brazil isimbuye Argentina yatsinzwe na Bolivia, u Budage bwagumye ku mwanya wa gatatu kimwe na Chili ya kane ikurikiwe na Colombia yazamutse imyanya ibiri, u Bufaransa (6), u Bubiligi, Portugal, u Busuwisi na Espagne ya 10.

Hakinwe imikino 129; mu bihugu 211, 19 nibyo byagumanye umwanya bari bafite muri Werurwe naho urutonde rwa Gicurasi ruzasohoka tariki ya 4 Gicurasi 2017.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App