U Rwanda rwageze ku mwanya wa 64 ku isi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.03.2015 saa 17:38 |

Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye umwanya mwiza wayo wa mbere mu mateka nyuma yaho izamutse imyanya umunani ivuye kuwa 72 ikagera kuwa 64 kw’isi na 18 muri Afurika.

Mu myaka ibiri ishize, U Rwanda rumaze kuzamuka imyanya 69 ruvuye ku mwanya wa 133 mu mwaka wa 2013. Mu Ukuboza 2014 nibwo Amavubi yagize umwanya mwiza mu mateka nyuma yaho yageze ku mwanya wa 68 atozwa n’umwongereza Stephen Constantine.

Uru rutonde rushya ruzaha ikizere gikomeye ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Zambia tariki ya 29 I Lusaka. Zambia yagumye ku mwanya wa 60 ku’isi na 16 muri Afurika.

amavubis15

Mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda rukurikiye Congo Kinshasa (47 ku Isi), rugakurikirwa na Uganda (74), Tanzania (100), Ethiopia (102), Kenya (118) na Burundi (126).

Algeria nicyo gihugu kiyoboye ibindi muri Afrika, ikaba iri ku mwanya wa 18 mu rutonde rusange, mu gihe Cote d’Ivoire iheruka kwegukana igikombe cy’Afrika iri ku mwanya wa 2 kuri uyu mugabane, ikisanga ku mwanya wa 20 ku rutonde rusange.

Ubudage, Argentine na Colombie nibyo bihugu biri mu myanya itatu ya mbere kw’isi.

U Rwanda rushobora kongera kuzamuka mu gihe rwaba rutsinze ikipe ya Zambia kandi ibi bikazatangwaza na FIFA mu rutonde ruzasohoka tariki ya 09/04/2015.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App