U Rwanda ruracyibereye ku mwanya mubi ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.10.2017 saa 15:19 |

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje kubabaza abakunzi bayo yitwara nabi mu marushanwa atandukanye, aho yatumye u Rwanda ruguma ku mwanya wa 118 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rugaragaza uko ibihugu bikurikirana.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwari rwazamutse umwanya umwe ruva ku 119 rujya ku 118 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ariko ku rwasohotse kuri uyu wa Mbere, ntabwo rwigeze ruzamuka cyangwa ngo rumanuke, rwagumye ku 118.

Amavubi akomeje kubabaza abanyarwanda

Ni umwanya utari mwiza ku ikipe yari iya 64 muri Werurwe 2015 gusa aho kubakira ku cyizere yahaga Abanyarwanda yagiye isubira inyuma umusubirizo kugeza igeze mu myanya y’inyuma.

Mu kwezi gushize mu gihe ibindi bihugu byakinaga mu marushanwa yo gushaka amatike y’igikombe cy’Isi cya 2018 aho u Rwanda rwasezerewe ku ikubitiro, Amavubi yo ntiyigeze anakina umukino wa gishuti wari kuyongerera amanota ngo abe yazamuka kuri uru rutonde.

Muri rusange uru rutonde ruyobowe n’u Budage mu gihe ibindi bihugu nka Brésil, Portugal, Argentine n’u Bubiligi aribyo bikurikiyeho. Muri Afurika ho uru rutonde ruyobowe na Tunisie, Misiri, Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda nk’ibisanzwe niyo ya mbere ikaba ari iya 70 ku Isi, ikurikiwe na Kenya ya 102, u Rwanda rukaza ari urwa gatatu, u Burundi bwa 129 na Tanzania iri ku mwanya wa 136.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App