U Rwanda ntiruremererwa kwiyandikisha muri CECAFA ruzakira

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.09.2017 saa 10:57 |

Nyuma yo gusabwa kwakira igikombe cya CECAFA cy’abagore uyu mwaka , u Rwanda ntiruremeza ko ruzitabira iri rushanwa mu gihe habura amezi abiri gusa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze kwemerera inkunga u Rwanda y’amafaranga yose azakenerwa mu kwakira irushanwa, aho bamaze kubemerera ibihumbi 330 y’Amadorari, ahwanye na Miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda (278,673,852 RWF).

Bugingo Fidèle (Minispoc) na Rwemalika Félicitée (Ferwafa)

Gusa kugeza ubu, u Rwanda ntiruratangaza ko ruzitabira kuko Minisiteri ya Siporo n’umuco ishinzwe gukurikirana amakipe y’igihugu itaratanga ubwo burenganzira.

Madamu Rwemarika Felicitée ukuriye Siporo y’abagore muri FERWAFA, yatangaje ko kugeza ubu batariyandikisha, ariko bari basabwe na MINISPOC ko bayereka urupapuro ruvuye muri CECAFA rugaragaza ko FIFA izishingira amafaranga yose y’irushanwa.Yagize ati “Minispoc yadusabye ko tubereka urupapuro rwemeza ko FIFA izishyura aya mafaranga yose, twararusabye bararuduha ndetse na MINISPOC twarubagejejeho, ubu dutegereje ko baduha uburenganzira bwo kwemeza ko tuzitabira kuko ibindi ibihugu 8 byo byamaze kwemeza ko bizitabira

Tariki ya 29/09 hari inama ya CECAFA, turizera ko MINISPOC izaba yaramaze kuduha igisubizo kandi turizere ko bazaduha igisubizo cyiza, kuko u Rwanda nta kindi ruzaba rusabwa usibye ibikorwa remezo, na tike y’indege ibihugu bizitabira bizazishyura

Rwemalika Félicitée

Agaruka ku kuba nka FERWAFA barakoze ibyo basabwaga na MINISPOC, Rwemarika yagize ati “Mu by’ukuri ibyo twashoboye gukora twabimenyesheje Minisiteri (MINISPOC) nabo bashaka kugira ngo bagire ukwizera ko byaba, bategereza ibaruwa igaragaza ubushake bwa FIFA ko izatanga ayo mafaranga. Iyo baruwa yaraje, dukora ingengo y’imali y’irushanwa ndeste tunareba ingengo y’imali isabwa ngo dutegure ikipe yacu (Rwanda). Dutegereje ko MINISPOC idusubiza. Ndumva ari ibyo dutegereje ariko ku itariki 29 Nzeli 2017 hari inama ya CECAFA itegura iryo rushanwa, rero turizera ko igisubizo kizaba cyamaze kuboneka”. Rwemarika.

Bugingo Emmanuel umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, yatangaje ko muri MINISPOC batareba umukino umwe ahubwo ko baba barebera imikino yose muri rusange kandi ko kuba FERWAFA yarazanye ibisabwa, babizanye ariko hari utuntu ducye tukiburamo (Atashatse kugaragaza). “Ntabwo muri MINISPOC tureba umukino umwe gusa. Hari indi mikino nayo tuba tureba. FERWAFA rero mu byangombwa bazanye hari “Details” zikiburamo”. Bugingo Emmanuel.

Gusa uhereye igihe CECAFA yemereye u Rwanda kwakira iri rushanwa kugeza ubu FERWAFA ikaba itarabona uburenganzira buva muri MINISPOC, Rwemarika avuga ko yizeye neza ko igisubizo kizaba ari cyiza.

Twumva ko Minisiteri nayo izadusubiza mu rwego rwiza. Kuko nabo baharanira ko abakobwa n’abahungu bose bafatwa kimwe (Gender Balance), rero ntabwo tugomba gusigara inyuma (Abali n’abategarugoli) nibaza ko nabo bafitemo uruhare kandi ari byiza kugaragaza ko abakobwa bashobora kwakira CECAFA. Byonyine kubera mu Rwanda ni ikintu cy’ingenzi cyane ntabwo bigarukira mu Rwanda gusa kuko na FIFA irakurikiranira hafi bategereje ko irushanwa ritangira”. Rwemarika.

Madamu Rwemarika kandi yatangaje ko Umunyambanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Madamu Fatouma Samora uheruka no mu Rwanda, ashyigikiye ko u Rwanda rwazakira iri rushanwa kuko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwakira amarushanwa ndetse n’izindi nama zitandukanye.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niramuka yemeje ko izitabira ndetse ikazanakira iri rushanwa, bazaryakira kuva itariki 01/11 kugeza itariki 08/11/2017 mu Rwanda, bikazaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa mu mupira w’amaguru mu bagore. Amakuru ahari n’uko hamaze kwiyandikisha amakipe umunani (8) y’abagore yemeza ko yiteguye kuza mu Rwanda guhatanira igikombe. Nta gihindutse u Rwanda ruzakira CECAFA y’abagore mu Ugushyingo, Kenya yakire CECAFA y’amakipe y’ibihugu y’abagabo naho u Burundi bwakire CECAFA y’abaterengeje imyaka 17 (Women U17).

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App