U Rwanda nta bindi bihano, Daddy Birori azahanwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.08.2014 saa 21:21

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ku ya 30 Kanama 2014, FERWAFA yakiriye ubutumwa bw’Umunyamabanga wa CAF, Bwana Hicham El Amrani bumenyesha ko Ubujurire bw’u Rwanda butakiriwe bityo rusezerewe bitajuririrwa mu majonjora y’Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc umwaka utaha.

daddydegaulle

Akanama k’ubujurire kashimangiye ko:

*Kuba Komiseri w’umukino avuga ko yakiriye ikirego cya Congo ku ya 22 Nyakanga 2014 kandi umukino warabaye ku ya 20 Nyakanga 2014 byafashwe nko kwibeshya mu myandikire.

*Kuba Kapiteni w’u Rwanda atarasinye ku kirego cya Congo nk’uko INGINGO ya 37 , igika cya I cy’amategeko agenga amarushanwa y’igikombe cy’Afurika cya 2015 abiteganya, kugira ngo ikirego cyakirwe, byatewe n’uko kapiteni w’u Rwanda yasuzuguye, akanga gusinya nk’uko byagaragajwe na Komiseri w’umukino muri raporo ye.

*Birori Daddy ari Umunyarwanda wakoze amakosa yo gukina amarushanwa ya CAF akoresheje irindi zina ritari iryo.

*U Rwanda rwari ruzi ko uwo mukinnyi akoresha iryo zina mu ikipe ya A.S Vita Club, rusaba Fecafoot gukosora ariko ntirwabimenyesheje CAF.

Bityo, akanama k’Ubujurire kemeje ko:

*U RWANDA rwatakaje umukino wa 37 waruhuje na Congo

*Congo niyo ihawe itike y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2015

*Umukinnyi Birori Daddy azagenerwa ibihano mu nama y’akanama gategura amarushanwa y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2015

*U Rwanda nta bindi bihano ruzafatirwa kuri iyi ngingo

*U Rwanda rwemerewe kujurira mu rukiko nkempuramaka rwa Siporo(TAS/CAS) mu gihe kitarenze iminsi icumi(10) nyuma yo kubona iyi myanzuro ku bujurire.

Mu rwego rwo gusobanura birambuye kuri uku gusezererwa k’u Rwanda, byinshi bizatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru giteganijwe kuri iki cyumweru saa 10a.m ku cyicaro cya FERWAFA I Remera.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo