U Rwanda kumwanya wa 68 kw’isi, 19 muri Afurika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.12.2014 saa 19:21

Kkuva u Rwanda rwatangira kwitabira amarushanwa ya FIFA na CAF, kuri uyu wa kane nibwo iki gihugu cyagize umwanya mwiza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rwasohotse kuru uyu wa kane taliki ya 18.12.2014.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ikipe y’igihugu yagiye ikina itandukanye muri uyu mwaka, ikipe y’igihugu (Amavubi) yazamutse imyanya 22 iva ku mwanya wa 90 igera ku mwanya wa 68 ku isi.Uyu ukaba ari umwanya mwiza iki gihugu kibonye mu mateka ya ruhago. Mu mezi atandatu gusa Amavubi arenze imyanya 63 ku rutonde rwa FIFA.

Kwitwara neza ku ikipe y’igihugu ku rutonde wa FIFA byatangiye kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo U Rwanda rwanganyaga na Libya 0-0 muri Tuniziya ikayitsindira i Kigali 3-0. Mu kwezi kwa gatanu Amavubi yari ku mwanya w’131.

Umwanya mwiza u Rwanda rwari rwagize ni uwa 78 mu Ukuboza 2008 mu gihe umwanya mubi ari 178 mu 1999. Amavubi yatangiye umwaka ari aya 130, muri Gashyantare yabaye aya 134 banawugumaho muri Werurwe.Muri Mata u Rwanda rwabaye urwa 129 na 131 muri Gicurasi mbere y’uko umutoza Stephen Constantine afata Amavubi.

abmavubi100

Nyuma yo kunganya no gutsinda bagasezerera Libya, Amavubi yabaye 116 ku Isi muri Kamena na 109 muri Nyakanga.Amavubi yatsinze imikino yombi ya gicuti ya Gabon n’uw’amajonjora wa Congo Brazzaville wo kwishyura ariko bari batsinzwe ubanza bisanga ku mwanya wa 101 muri Kanama.Muri Nzeli u Rwanda rwabaye urwa 93 na 95 mu Ukwakira maze bagwa miswi na Maroc baba aba 90 mu Ugushyingo.

Amavubi ni aya 19 muri Afurika mbere ya Uganda iri ku mwanya wa 76 ku Isi, Maroc ni ya 81, Tanzania iri ku mwanya wa 105, Kenya 116 n’u Burundi 127.Algeria ni iya 18 Ku Isi, Tunisia 22, Côte d’Ivoire 28, Senegal 35 na Ghana ya 37.

Nyuma yo gutwaramo igikombe cy’Isi, u Budage busoje uyu mwaka k’umwanya wa mbere bwatsimbuyeho Espagne ikurikiwe na Argentina, Colombia, u Bubiligi n’u Buholande bwa gatanu.Mu gihe u Rwanda aricyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi 22, Cuba niyo yamanutseho imyanya 34. Urutnde rutonde ruzasohoka tariki ya 8 Mutarama 2015.

Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu 70 kw’isi bizafasha abakinnyi b’abanyarwanda gushobora kwerekeza mu bwongereza gukina nk’ababigize umwuga mu gihe baba bashoboye kubona amakipe abarambagiza.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo