U Rwanda ku mwanya wa 101 ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.08.2014 saa 09:41

U Rwanda rwazamutse imyanya umunani kuri rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane, Amavubi yavuye ku mwanya wa 109 rugera ku mwanya wa 101 ku Isi na 26 muri Afurika.

Kuba Amavubi yazamutse iyi myanya byatewe n’uburyo bitwaye mu imikino itatu bakinye muri Nyakanga aho U Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu majonjora y’igikombe cy’Afurika; U Rwanda rutsinda Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gicuti; rutsinda kandi runasezerera Congo Brazzaville ibitego 2-0 mbere y’uko rubona tike yo gukina imikino y’amajonjora.

fifa rankings

Mu itsinda A aho U Rwanda rubarizwa, Nigeria iri ku mwanya wa 3 muri Afurika na 33 ku Isi, Afurika y’Epfo n’iya 69 ku Isi na 14 muri Afurika mu gihe Sudani ari iya 115 na 36 muri Afurika.

Mu karere ka Cecafa, Uganda niyo ihagaze neza dore ko iri ku mwanya wa 81, Kenya 104, Tanzania 110, Ethiopia 112 mu gihe U Burundi ruri ku mwanya wa 129.

Muri Afurika, Algeria iri ku mwanya wa mbere aho ikurikiwe na Côte d’Ivoire, Nigeria, Ghana na Misiri mu gihe u Budage bukiyoboye urutonde rw’Isi bukurikiwe na Argentina, u Buholandi, Colombia, u Bubiligi, Uruguay, Espagne, Brazil, u Busuwisi n’u Bufaransa bwa 10.

Urutonde rwa Nzeli ruzasohoka tariki ya 18 Nzeli 2014 nyuma yo gukina na Nigeria tariki ya 6 Nzeli i Calabar na Sudani i Kigali tariki ya 10 Nzeli 2014.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo