Twabuze amahirwe imbere ya AS Muhanga-Umutoza Haringingo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.04.2019 saa 20:03

umutoza wa Mukura VSHaringingo Francis,  aremeza ko batagize amahirwe mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ikipe ye yanganyijemo na AS Muhanga 0-0 kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Muhanga.

Ni mu mukino Mukura VS yabonyemo uburyo bw’ibitego bwa Iradukunda Bertrand wateye hejuru umupira washoboraga kujya mu rushundura ku munota wa 69 n’uwo yahaye mu biganza umunyezamu wa AS Muhanga ku munota wa 80.

Haringingo Francis Christian Umutoza wa Mukura VS

Haringingo Francis yavuze ko kunganya ahanini byaturutse ku kutabasha kubyaza umusaruro amahirwe y’ibitego yari ahari. Yagize ati :’’Icya mbere twabuze amahirwe no kubyaza umusaruro amahirwe y’imbere y’izamu .Twabonye uburyo bw’ibitego twatsinda ariko ntibyadukundira’’

Yakomeje avuga ko kunganya uyu mukino bidakuraho intego yo gukomeza kwirukanka ku gikombe mu rugamba bahanganyemo na APR FC na Rayon Sports. Ati :’’Shampiyona isigaje imikino myinshi , amanota yo kurwanira aracyari menshi, tuzakomeza gukora .Uko uyu munsi dushobora gusitara n’ejo abandi bashobora gusitara. Icya ngombwa ni ugukora tukareba ko twakurikira abandi’’

Mukura VS yagumye Mukura VS gatatu aho irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya kabiri ikanarushwa amanota icyenda na APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 54.

Tanga igitekerezo