Tuyisenge Jacques afashije Gor Mahia kunyagira Zamalek yo mu Misiri-Video

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.02.2019 saa 20:40

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques yatsinze ibitego bibiri  ikipe ya Zamalek ubwo ikipe akinira ya Gor Mahia yo muri Kenya yanyagiraga ikipe y’ikigugu muri Afurika ya Zamalek mu mikino y’amatsinda ya Caf Confederation cup ibitego bine kuri bibiri.

Ibitego bibiri bya Jacques Tuyisenge nibyo byafashije Gor Mahia n’abafana bayo b’AbanyaKenya kwishima imbere y’umwarabu kuko bari bayinyagiye bikaba ari ibintu biba gacye kubona ikipe y’abarabu yatsindirwa muri Afurika y’uburasirazuba ibitego bine.

Zamalek niyo yabanje gutsinda igitego hakiri kare ku munota wa karindwi gusa w’umukino ariko ku munota wa 25 Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ahita ahagurutsa abafana yishyura icyo gitego ndetse nyuma y’iminota irindwi gusa yongera kongera urusaku rw’abafana muri stade batari bicara atsinda igitego cya kabiri cyahaye Gor Mahia kuyobora uyu mukino.

Jacques Tuyisenge (hagati) yishimira ibitego yatsinze Zamalek na bagenzi be bakinana

Ibindi bitego bya Gor Mahia byatsinzwe na Nicholas Kipkurui n’umunyakenya Dennis Oliech . Jacques Tuyisenge n’inshuro ya kabiri akinnye imikino yo mu matsinda ya CAF Confederatin cup ari kumwe na Gor Mahia kuri iyi nshuro bakaba barihaye intego yo kugera muri kimwe cya kane cy’iyi mikino.

Abandi Banyarwanda bari mu mikino y’amatsinda ni kapiteni w’ikpe y’Igihugu Amavubi Haruna Nniyonzima na kagere Meddie bari kumwe na Simba SC yo muri tanzaniya mu matsinda ya Caf Champions League aho bahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryakeye batsindwa ibitego bitanu ku busa mu Misiri batsindwa na Al Ahly.

Uko ibyo bitego byagiyemo : Video

Tanga igitekerezo