“..Turi mu ntambara urabizi niko bigomba kugenda”-Mazimpaka wasabye imbabazi Migi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.05.2019 saa 13:52

Umunyezamu Mazimpaka Andre wa Rayon Sports yamaze kwandika asaba imbabazi kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste Migi yashinje kurara muri stade ya Kigali aroga Rayon Sports,aboneraho kwemeza ko ibyo yakoze kwari ukumwica mu mutwe kugira ngo yitware nabi kuri AS Kigali.

Mazimpaka watumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushinja kapiteni Migi,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko ari intwaro yakoresheje kugira ngo amwice mu mutwe cyane ko iyo ameze neza kwikura mu nzara za APR FC biba bitoroshye.

Mazimpaka André

Yagize ati “Mbere na mbere kapiteni,umbabarire. Ndabizi ko uri umuntu w’umugabo kandi ndakubaha.Wamfashije mu nzira nyinshi ariko turi mu ntambara urabizi niko bigomba kugenda. Turi abakinnyi b’umupira,kandi siporo imeze nk’umuryango.Duhura n’ingorane nyinshi mu kazi kacu,ariko ntuhe agaciro ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga kuko barashaka kukurakaza kugira ngo ubucuti bwacu bwangirike. Ntutakaze icyizere cyangwa ngo urakazwe n’amagambo yanjye ahubwo komeza gutumbira intego wihaye kandi twese turifuza kugera ku ntego zacu.Ihangane.”

Mazimpaka yasabye imbabazi Migi, nyuma y’amagambo yatangaje kuwa Kane w’icyi cyumweru ati “Uwo Migi areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda.”

Bivugwa ko kapiteni wa APR FC Migi uri mu bakinnyi bazwiho kwitwara neza agiye kujyana mu nkiko Mazimpaka kubera ibi bintu yamuvuzeho.

Tanga igitekerezo