Tubane James na Ndayisenga Fuadi bagarutse mu myitozo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.12.2014 saa 18:07 |

Abakinnyi ba Rayon Sports James  myugariro Tubane na kapiteni Fuadi Ndayisenga ukina mu b’imbere bagarutse mu myitozo

Umuganga wa Rayon Sports Dr Charles Mugemana  yatangaje ko aba bakinnyi ubu bameze neza kandi batangiye kwitoza ku wa gatatu .

Ndayisenga Fuadi yari yaravunitse agatsitsino mu mukino wa shampiyona  wahuje Rayon Sports FC  na Espoir FC  nyuma akaza gukina umukino na Kiyovu Sport atarakira neza  agatonekara ubu ngo yamaze gukira neza.

tubanefuadi

Dr Mugemana yatangaje kandi  ko uyu mukinnyi agomba gukina umukino uzabahuza n’ikipe ya  AS Kigali uzaba mu mpera z’icyumweru .

Yagize ati ”  Fuadi yarakize neza iminsi twari twaramuhaye yarangiye   ndetse yakoze n’imyitozo uyu munsi ”. James Tubane nawe ngo bizaterwa n’uko umutoza amubona kuko yari amaze amezi abiri adakina.

Dr Mugemana ati “Bizaterwa n’uko umutoza azamubona (Tubane) kuko yari amaze igihe adakina ariko ubu nawe yatangiye imyitozo.”

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App