Tchabalala ngo yavuye i Burundi afite intego yo gukina muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.04.2018 saa 11:50

Umukinnyi ukina ataha izamu muri Rayon Sports  Shaban Hussein Tchabalala avuga ko kuva yava i Burundi aza gukina mu Rwanda yari afite intego yo kuzagera muri Rayon Sports kuko ngo n’abayobozi b’Amagaju FC bari babizi ko ariyo ntego afite.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda nyuma yo gufasha Rayon Sports kunganya igitego 1-1 na Etincelles ku Gisenyi mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Shaban Hussein Tchabalala yatangaje ko yasinye mu ikipe y’Amagaju FC avugana n’Abayobozi bayo ko gahunda imuzanye ari ukwitwara neza agamije gushaka amahirwe yo gukinira Rayon Sports.

Njyewe navuye i Burundi nza gusinya mu Amagaju, nababwiye ko nje gushaka inzira yo kugera muri Rayon Sports. N’abayobozi b’Amagaju FC barabizi narabibabwiye”.Shaban Hussein

Shaban Hussein yageze mu Rwanda aje gukina i Nyamagabe mu ikipe y’Amagaju FC avuye mu ikipe ya Vital’O kuri ubu ni umukinnyi w’intwaro ikomeye kuri Rayon Sports haba mu mikino mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu. Mu mikino ibiri ikurikiranye, Shaban Hussein amaze guhesha Rayon Sports amanota abiri mu bihe biba biboneka ko bigoye. Yabafashije kunganya na SC Kiyovu (2-2) cyo kimwe na Etincelles FC (1-1).

Shaban Hussein yabonye ate umukino wa Etincelles FC 1-1 Rayon Sports:

Shaban Hussein: Umukino ntabwo wari woroshye kuko n’ubundi turacyafite umunaniro. Nkanjye ntabwo ndaza neza mu murongo kubera umunaniro. Biransaba kunywa amazi menshi no kuruhuka amasaha menshi kugira ngo ngaruke neza nta munaniro.

Shaban Hussein agereranya ate Rayon Sports n’Amagaju FC?

Shaban Hussein: Amagaju FC na Rayon Sports…Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ni ikipe nkuru hano mu Rwanda inakomeye. Ni yo mpamvu nshobora kuvuga ko iri hejuru y’Amagaju FC. Rayon Sports itwara ibikombe inafite abafana benshi cyane hano mu Rwanda no mu bihugu byo hanze.

Ni ubuhe butumwa Shaban Hussein Tchabalala yageneye abakunzi ba Rayon Sports?

Shaban Hussein: “Ndababwira yuko batuguma hafi, batwereke ko turi kumwe ntibadusige kuko n’ibindi tuzabikora. Njyewe na bagenzi banjye tuzakomeza gukora ibyiza kuko hari na bagenzi banjye bakora ibirenze n’ibyo nakora, batube hafi kuko ibyiza biri imbere.”

Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye nka; Lydia Ludic Burundi Académic FC, Vital’O FC yatsindiye ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka w’imikino 2015-16, ayivamo ajya mu Amagaju FC yatsindiye ibitego 13 aza muri ba rutahizamu bahize abandi mu Rwanda 2016-17. Shaban Hussein kuri ubu amaze gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya Total CAF Confederations Cup 2018.

Ikipe ya Etincelles FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Etincelles FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18′ w’umukino kuri penaliti yavuye ku ikosa ryamukoreweho mu rubuga rw’amahina. Igitego cya Rayon Sports cyishyuwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 62′ kivuye kuri koruneri yatewe na Rutanga Eric Alba.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo