Tanzania U17 yanganyije n’Amavubi U17 yegukana irushwanwa rya gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.04.2019 saa 18:36

Irushanwa ry’imikino ya gicuti ifasha amakipe y’ibihugu ya Cameroun na Tanzania kwitegura imikino y’igikombe cya Afurica mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania guhera tariki14-28 Mata uyu mwaka, ryasojwe kuri uyu wa kane, rikaba ryahuzaga ibihugu bitatu Cameroun, Tanzania n’u Rwanda.

Mu mukino usoza iri rushanwa wabaye kuri uyu wa kane ,ikipe ya Tanzania yanganyije ibitego 3-3 n’u Rwanda bituma  isoza imikino n’amanota ane (4), kuko yatsinze umukino umwe inganya undi.

Igitego cya mbere cy’u Rwanda cyatsinzwe ku munota wa 18 na Rutoneshaha Hesbon ku mupira w’umuterekano yateye nyuma y’ikosa Chinanja Musungwi yari akoreye kapiteni w’u Rwanda Nsanzimfura Keddy. Nyuma y’iminota ibiri gusa ni bwo Nsanzimfura Keddy yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda.

Tanzania yatsinze umukino umwe inganya undi bituma isoza ari iya mbere

Ku munota wa 28, John Edmund yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura cya Tanzania  nyuma yo gukomeza ahererekanya umupira na bagenzi be naho ku munota wa 48 John Edmund yongeye gutsindira Tanzania igitego cya Kabiri muri uyu mukino.

Tanzania yahushije uburyo bwinshi kurusha ikipe y’u Rwanda yongeye kubona igitego cya gatatu cyabonetse ku munota wa 83 w’umukino, gitsinzwe na Milinge Salum.

U Rwanda rwishyuye mu minota itanu y’inyongera igitego cyatsinzwe na Mwebaze Yunus ku mupira w’umuterekano.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Hakizimana Adolphe, Kazungu Claver, Mwebaze Yunus, Niyomugisha Eny, Bizimana Djihad, Rutonesha Hesbon, Nsanzimfura Keddy(c), Isingizwe Rodrigue, Nyarugabo Moise, Munezero Olivier na Ishimwe Jean Renne.

Tanzania: Mwinyi Yahya, Msanga Alphonse, Msindo Pascal, Rutibinga Ally, Swakali Arafat, Chananja Musungwi, Nankuku Mustapha, Abraham Morice(c), Milinge Salum, John Edmund na William Dominic.

Uko imikino yose y’iri rushanwa yagenze :

Rwanda 1-3 Cameroun

Tanzania 2-1 Cameroun

Rwanda 3-3 Tanzania

Uko amatsinda y’igikombe cya Afurika U17 ateye:

Group A: Tanzania, Nigeria, Angola na Uganda

Group B: Guinea, Cameroon, Morocco na Senegal.

Tanga igitekerezo