Tanzania U-17 yageze mu Rwanda mu irushanwa ryihariye ry’ibihugu bitatu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.03.2019 saa 23:57

Ikipe ya Serengeti  ya Tanzania U17  yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane ije gukina irushanwa ryihariye ku batarengeje imyaka 17 ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA)

Ni irushanwa ryihariye ritangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 ikipe y’u Rwanda ihura n’ikipe ya Cameroun kuri Stade ya Kigali.

Ikipe igizwe n’abakinnyi 24 n’abandi 8 bagize itsinda ry’abatoza basesekaye mu Rwanda ku isaha ya saa 6hoo z’igitondo bazanywe n’indege ya Rwandair aho bacumpitse muri Hoteri Hill Top kugeza ubwo irushanwa rizasozwa bagasubira Tanzania.Ikipe ya Tanzania itozwa na Oscar Mirambo yageze mu Rwanda ije isanga iya Cameroun yahageze kuwa gatatu mu gitondo.

Ku itariki ya 2 Mata, mbere y’uko irushanwa risoza ,ikipe ya Tanzania n’iya Cameroun zizabanza zihure nyuma tariki ya 4 Mata Tanzania n’u Rwanda bahure nyuma ikipe ya Tanzania n’iya Cameroun zitahe zerekeze mu myiteguro y’amarushanwa ya CAF-U17 azaba hagati ya 14-28 Mata I Dar es Salaam.

Ikipe ya Tanzania n’iya Cameroun zigiye kwifashisha iri rushanwa ryihariye mu myiteguro y’imikino ya CAF ku batarengeje imyaka 17 mu gihe u Rwanda ruzifashisha iri rushanwa mu rwego rwo kumenyereza Amavubi U-17 imikino mpuzamahanga.

Tanga igitekerezo