Super Coupe : Umukino wa Rayon Sports na APR FC wasubitswe kubera umuriro-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.09.2017 saa 23:01 |

Umukino wa ‘Super Cup’ wari wanditse amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda yo gukinirwa hanze ya Kigali ku nshuro ya mbere ugahuza ibihangange  Rayon Sports na APR FC, wasubitswe kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro abafana ibihumbi bari bawitabiriye bataha bimyiza imoso bibaza ibiza gukurikiraho.

Umukino n’ubundi byagaragaraga ko uza kubamo ibibazo watangiye utinzeho iminota 18 yose ku isaha ya saa 18h00” yari iteganyijwe. Nk’ibisanzwe nta kipe hagati y’izi zombi ijya muri uyu mukino yizeye gutsinda ari nayo mpamvu umukino watangiye amakipe yigana, akinira hagati n’imipira yihuta inyura ku mpande.

Umuriro wabuze inshuro ebyiri zose

APR FC yari ifite ibikomere byo kuba yaratsinzwe umukino uheruka, niyo yashize ubwoba mbere itangira kugerageza gusatira ndetse mu minota 20 yakabaye yabonye ibitego bibiri harimo aho rutahizamu wayo Issa Bigirimana yasigaranye n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ariko ananirwa kumutsinda.

Ni umupira mwiza Bigirimana yari ahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Ombolenga Fitina, wakinaga umukino wa mbere muri iyi kipe kuva yamugura, abafana bakaba bari batangiye kwitera ibicu bazi ko babonye igitego cya mbere gusa barebye basanga umupira Bakame awufite mu ntoki ze. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira gusa Sekamana Maxime na we yananiwe kubyaza amahirwe uburyo bwabazwe yabonye ahawe umupira na Rugwiro Herve awuteye unyura muri santimetero nke hejuru y’izamu rya Bakame.

Ismaila Diarra niwe watsinze igitego cya mbere

Rayon Sports yari imaze kubona ko bitari buyorohere, yatangiye gukoresha imbaraga mu busatirizi dore ko akazi hagati kakorwaga neza na Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Mukunzi wahuraga n’ikipe yamureze.Ku munota wa 34, Ismaila Diarra yongeye kwibutsa ba myugariro ba APR FC ko yagarutse kandi akiri wawundi wabatwaye igikombe cy’Amahoro mu 2016 maze ku mupira mwiza yari ahawe na Kwizera Pierrot atsinda igitego cya mbere abakunzi ba Rayon Sports si ukuririmba ‘Bigango’ barasizora.

Abatoza bombi mbere y’umukino

Ibyago bya Jimmy Mulisa wari watumwe iki gikombe kugira ngo atangire kuganira n’ubuyobozi bwa APR FC ku masezerano mashya, byaje kwiyongera umwe mu bakinnyi bamufashaga cyane hagati mu kibuga, Nshimiyimana Imran ahawe ikarita itukura kubera gufata Manzi Thierry wa Rayon Sports mu ijosi.

Byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports mu gihe aba APR FC bibazaga uko bigenda basigaye ari 10 kandi basabwa kwishyura igitego.Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo, umusifuzi amaze kwerekana iminota ine y’inyongera umuriro wahise ubura muri stade umara hafi iminota itanu aho ugarukiye barongera bakina iminota yari isigaye mbere yo kujya kuruhuka.

Sekamana Maxime w’APR yongeye kuvunika bikomeye

Mu gice cya kabiri APR FC yongeye gutangira isatira cyane ishaka kwishyura gusa ku munota wa 61 Kwizera Pierrot yahise ayica intege atsinda igitego cya kabiri cyashimangiraga ko bitari bworohere Mulisa gusohoza isezerano ryo gucyura igikombe kigasanga ibindi mu bubiko.

Nyuma y’umunota umwe igitego kinjiye, abari muri stade bongeye kugwirwa n’icuraburindi dore ko n’amasaha yari akuze. Kuri iyi nshuro wagiye unagiye kuko abasifuzi bategereje iminota irenga 30 ntiwagaruka.Byabaye ngombwa ko abasifuzi na Komiseri w’umukino bajyana n’abayobozi b’amakipe bombi, Gacinya Chance Denis na Kalisa Adolphe Camarade ahiherereye biga ku mwanzuro w’icyakorwa bemeranya ko umukino ugomba gusubikwa.

Ibyo byose byabaga imbere ya ministre w’imikino n’umuyobozi wa Ferwafa

Stade ya Rubavu yari yakubise yuzuye abafana bari bishyuye ibihumbi 15 000 Frw, 5000 Frw na 3000 Frw bizeye gutahana ibyishimo by’amakipe yabo ariko bataha bimyiza imoso ndetse bamwe bivovotera imitegurire mibi y’uyu mukino.Ntihatangajwe icyemezo cy’igihe uyu mukino uzabera cyangwa se niba igikombe kizatangwa mu bundi buryo dore ko nta tegeko riri muri Ferwafa ribiteganya

Ferwafa nta tegeko yateganyije ku mukino wa Super Cup ryakwifashishwa kuri iyi ngingo. Mu gihe uyu mukino ugomba kuba mbere y’uko shampiyona itangira mu mpera z’icyumweru gitaha, Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri Ferwafa igiye guterana bitarenze amasaha 48, hanyuma izatangaze umwanzuro ntakuka ku buryo umukino uzasubirwamo.

Amafoto yaranze uyu mukino :

        

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App