Super Coupe : 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.09.2017 saa 14:11 |

Ku nshuro ya kabiri mu mateka FERWAFA yateguye Super Coupe, igikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona Rayon sports na APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 kuri stade Umuganda hateganyijwe umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘FERWAFA Super Cup 2017’. Umukino uzahuza amakipe akunzwe kurusha andi mu Rwanda APR FC na Rayon sports.

Umutoza w’APR FC Jimmy Mulisa  yatangaje ko yakoze impinduka bakora mu bakinnyi bari bamaze iminsi babanza mu kibuga mu mikino ya Preseason mu rwego rwo kwitegura neza Rayon Sports.

Ismaila Diarra na Ombolenga Fitina bazgaragara muri uyu mukino

Yagize ati : “Tugiye guhura na Rayon tuzi ko ari ikipe ikomeye kandi yadutsinze mu cyumweru gishize (ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro). Byatwongereye imbaraga cyane mu myitozo. Ubonye ku maso y’abakinnyi banjye ubushake bafite byatanga ikizere ku bakunzi ba APR FC. Twakoze impinduka nke ku bakinnyi tuzabanzamo. Ibibazo by’imvune twari dufite bya Fiston (Nkinzingabo) na Ombolenga (Fitina) byarakemutse kandi nabo biteguye umukino. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza ku ruhande rwacu.”

Ku rundi ruhande, Olivier Karekezi utoza Rayon Sports azakina  uyu mukino yishimiye kwakira rutahizamu we mushya Ismaila Diarra wavuye muri DCMP yo muri DR Congo.Gusa ntabwo aza gukinisha  Muhire Kevin bita Rooney kuko atakoze imyitozo muri iki cyumweru. Bivugwa ko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ari gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa mu ikipe yo muri Kawkab Marrakech iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Maroc.

APR FC yahagurutse  mu mujyi wa Kigali ijya i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nzeri 2017, isangayo Rayon Sports yahageze kuwa kabiri tariki 19 Nzeri 2017 aho kuwa gatatu yatsindiye Etincelles FC mu mukino wo kwitegura Super Cup.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Emery Mvuyekure, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Aimable Nsabimana, Herve Rugwiro (c), Bizimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

Rayon sports:Ndayishimiye Eric Bakame (c), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel, na Ismaila Diarra.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App