Sunrise yari yakiriye AS Muhanga iyitsinda bigoranye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.04.2019 saa 20:37

Ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Umutoza wa Sunrise Bisengimana Justin  avuga ko intsinzi ayikesha Imana n’abakinnyi, agashima uruhare rwa Mwebaze William, Visi Perezida wa Sunrise. Ati  : ” Ndashima byimazeyo uruhare rwa Visi Perezida kuko n’ubwo yahaye abakinnyi amafaranga yo kwiyogoshesha ariko byabateye imbaraga zo gukina.”

Nubwo bari mu bibazo, abakinnyi ba Sunrise FC batsinze uyu mukino

Ni umukino Sunrise yakinnye ibura bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga barimo Kapiteni Uwambazimana Leon ( Kawunga). Bisengimana Justin avuga ko uretse bamwe azi imvune zabo, ngo hari n’abatakinnye kubera impamvu zishidikanywaho.

Abafana bishimiye intsinzi ya mbere ya Sunrise mu mikino yo kwishyura, intsinzi yahuriranye na Pasika

Agira ati “Regis ararwaye hari n’abandi bafite imvune ariko kuri Kawunga n’ubwo yambwiye ko afite ikibazo cy’ivi ntakereza ko bitakamubujije gukina kuko asanzwe ayikiniraho n’ubwo ntafata umwanzuro ku buzima bw’umuntu.”

Bamwe mu bakinnyi ba Sunrise ntibabonetse kuri uyu mukino

Ku ruhande rw’abafana, bavuga ko ibibazo biri mu ikipe byose biri ku mutwe w’umunyamabanga wayo Ntambara Steven. Ibi ni ibyavugwaga mu ndirimbo ku mukino aho bavugaga ngo “Twiyamye Ntambara siwe kamara mu ikipe, nasohoke abandi barahari.”

Sunrise FC yabonye amanota atatu bigoranye

Umukino wo kuri iki cyumweru Sunrise yawukinnye ifitiwe ibirarane by’amezi ane. Ni umukino wa mbere Sunrise itsinze kuva aho imikino yo kwishyura itangiriye.

Tanga igitekerezo