Sunrise FC izakoresha miliyoni 150 mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.09.2014 saa 23:35

Nyuma kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Sunrise, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba yahawe ingengo y’imari ya miliyoni 150 (150.000.000 Rwf) mu mwaka wa mbere ibona n’ubuyobozi bushya buyobowe na Habanabakize Fabrice usanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo muri iyi ntara.

Habanabakize avuga ko bashaka kubaka ikipe ikomeye, itsinda ku buryo abatuye Intara y’Iburasirazuba bayibonamo. Kugira ngo iyi kipe itange umusaruro isabwa izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 150 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi wa Sunrise avuga ko Inama y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba yemeje ko buri karere kazajya gatanga miliyoni 15 Rwf buri mwaka andi asaga miliyoni 35 akazava ku kibuga, atanzwe n’abantu baje kureba imipira.

sunrise1

Habanabakize avuga batangiye inzira zo gushaka amafaranga yakunganira ingengo y’imari binyuze mu baturage no mu baterankunga. Abamotari 3500 bibumbiye mu koperative ” UNESCOM” bemeye kujya batanga amafaranga miliyoni 21Rwf ku mwaka, 500 Rwf kuri buri mumotari.

Iyi komite nshya ivuga ko izaharanira ubumwe, Iterambere no kureba kure hashakwa intsinzi ariyo mpamvu batangiye kubaka ikipe bagura abakinnyi bazunganira bamwe mu bafashije ikipe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Bamwe mu bakinnyi Sunrise imaze kugura barimo umunyezamu Saaka Robert na Segawa Mike bakiniye Mukura VS, Kauma Charles wakinaga muri Musanze FC, Mutunzi Clement wavuye muri Espoir FC ndetse na Lomami na Rachid bakinaga muri SEC academy.

Iyi kipe kandi yazanye umwe mu batoza bamenyerewe cyane mu mupira wo mu Rwanda Ntagwabira Jean Marie ngo ayibere Directeur Technique.

Sunrise yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Isonga FC ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere mu myaka 8 ishize yo mu ntara y’Iburasirazuba igiye gukina icyiciro cya mbere.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo