Sugira Ernest yavunikiye mu mikino y’igikombe cy’intwari

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.01.2019 saa 13:51

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sugira Ernest yongeye kugira ikibazo cy’imvune idakanganye ku kibero cy’iburyo ubwo ikipe ya APR FC yanyagiraga Etincelles FC ibitego 4-0 mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 yakomezaga kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’igihe kirekire yari amaze yaravunitse, Sugira Ernest yari yagarutse mu kibuga tariki ya 3 Mutarama 2019 ubwo APR FC yatsindwaga na Mukura Victory Sport (2-1) tariki ya 3 Mutarama 2019.

Sugira Ernest yari amaze iminsi akoresha imbaraga nyinshi ashaka kugaruka neza mu kibuga.

Sugira yavuze ko kuri uyu wa Gatatu yabyutse ajya kureba umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi Rutamu Patrick kugira ngo amuvure ariko ko yamwijeje ko nyuma y’ibyumweru bibiri azaba yagarutse mu myitozo.

Nyuma yo gukina na Mukura Victory Sport, Sugira yaje kwitabazwa mu mikino itandukanye irimo uwa Espoir FC, AS Muhanga, Sunrise FC ndetse n’imikino y’igikombe cy’Intwari 2019 ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali ndetse na Etincelles FC agakina iminota 45’ mbere y’uko asimburwa na Mugunga Yves.

Tanga igitekerezo