Sugira Ernest ashobora kongera kubagwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.02.2018 saa 00:01 |

Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest yaba agiye kongera kubagwa nyuma y’uko imvune ye ikomeje kwanga gukira, imvune yakuye mu ikipe y’igihugu umwaka ushize mu kwezi kwa munani agahita ajya kubagirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Sugira wari umaze amezi atandatu hanze y’ikibuga byari biteganyijwe ko  kwezi kwa mbere azaba yagarutse mu kibuga gusa ntaragaruka yewe ntaranatangira imyitozo yoroheje nkuko abandi bakinnyi batangiye gukira babigenza.

Sugira Ernest wakiniraga Vita Club acenga abakinnyi ba APR FC ubu yagarutsemo

Avuga ko akibabara ari nayo mpamvu iyo aje ku kibuga yiyicarira gusa, ati: ”Murabibona namwe ko iyo nje ku kibuga ntabwo niruka sinkora no ku mupira ndicara  nkareba imyitozo ubwo rero hari impamvu.”

Akomeza atangaza ko igihe bamuhaye yakagombye kuba yarakiriye cyarangiye gusa ngo nibategeka ko yongera kubagwa azabagwa.Ati: ”Ndi umukinnyi wa  APR ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu nagize imvune ikomeye niko nabivuga ariko ntabwo kumbaga byagenze neza ariko umuganga wambaze navuga ko nongera kubagwa ubwo nyine bazabinkorera.”

Sugira ariko ahakana ko adashobora  kongera kubagirwa mu Rwanda, ati: “Ariko nanone kuvuga ko nakongera kubagirwa mu Rwanda nk’uko byagenze  byo ntibishoboka  ntabwo ubuvuzi bwo mu Rwanda n’ubwo hanze bingana. “

Sugira wavunitse akinira Amavubi, yakunzwe kwitabwaho n’abatoza

Sugira Ernest n’ubwo adatobora ngo avuge ikigiye gukurikirahpo nyuma y’uko gukira kwe byanze avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri  azaba yamaze kumenya icyo azakorerwa.Gusa amakuru yandi  avuga ko uyu musore agomba kujya kubagirwa muri Maroc ndetse n’ibyangombwa   byatangiye gushakwa ngo agende.

Ibi bivuze ko uyu musore kugaragara muri iyi shampiyona bitagishobotse ahubwo azagaruka muri APR FC muri shampiyona itaha.

Sugira Ernest ubwo yarebaga umukino ikipe ye iherutse gutsindamo Rayon Sports 2-1

Sugira yaje muri APR FC avuye muri Vita Club akaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa agatubutse muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko ahembwa ibihumbi 900 ni uwa kabiri nyuma ya Migi  bivugwa ko ahembwa miliyoni 1 n’ibihumbi 400.

Sugira ntiyakunze guhirwa muri iyi kipe ya APR FC kuko no mu mwaka wa 2014 yayijemo avuye muri Muhanga ariko akabura umwanya wo gukina ndetse agahita yirukanwa, akerekeza muri AS Kigali ari naho yongeye kwigaragaza bikomeye.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App