Sugira Ernest arashimira APR FC afata nk’umubyeyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.01.2019 saa 20:51

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane(4) adakina kubera imvune yongeye kugaruka mu kibuga kuri uyu wa kane nubwo yagarutse ikipe ye igatsindwa. Auvga ko APR yamubereye umubyeyi mu bihe bibi avuyemo.

Hari mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampionat bakiriyemo Mukura, Sugira yawukinnye iminota 22 yinjiye asimbuye Issa Bigirimana.Sugira nta byinshi yakoze imbere ya ba myugariro ba Mukura kuko atabashije gukora icyo ikipe ye yari ibabaye cyane, gutsinda cyangwa se kwishyura.

Sugira Ernest avuga ko imbaraga zo guhita atanga umusaruro atazibona aka kanya nyuma y’umwaka n’igice adakina

Nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ko ubu yiteguye guha ibyo afite byose ikipe ya APR. Ati “Ntabwo nava mu bihe nk’ibyo nari ndimo ngo mpite ntanga umusaruro, ntabwo umubiri wabona izo mbaraga ariko nzayifasha {APR}”

Sugira arakomeza ati “Ibyo nzaba mfite byose nzabitanga nk’uko nanjye yamfashije, kuba nkiriho ni APR FC, kuba ninjiye mu kibuga uyu munsi nyuma y’imyaka ibiri ndabikesha APR FC, sinzi uko nabivuga. Muri rusange APR yambereye umubyeyi ukomeye nanjye sinzayitererana.”

Sugira avuga ko yatinze kugaruka mu kibuga kuko imvune ye mu ivi yari ikomeye aho amagufa yari yaratandukanye. Ndetse akabagwa ubugira kabiri.

Tariki 10 Kanama 2017 nibwo APR FC yasinyishije Sugira Ernest amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyahirwa kuko iminsi itanu gusa nyuma yo gusinya yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi.Kuva icyo gihe nta mukino yari yagakiniye APR FC.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo