Stade ya Huye imaze imyaka umunani ivugururwa !

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.05.2019 saa 21:41

Hashize imyaka umunani  imirimo yo kuvugurura Sitade Mpuzamahanga ya Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo itaratangira, aho kuri ubu isa nk’iyahagaze. Akarere kavuga ko ari Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire kigomba kuyirangiza.

Ku wa 16 Mata 2011 ni bwo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali Protais yatangije imirimo yo kuvurura Sitade ya Huye byitezwe ko izamara igihe gito. Gusa si ko byagenze kuko igihe gito cyavugwaga n’ubuyobozi cyaje kuba imyaka. Icyo gihe imirimo yo gushyiramo ubwatsi yonyine yari gutwara amezi atatu gusa, na ho sitade ikubakwa umwaka umwe.

Sitade Mpuzamahanga ya Huye

Muri Werurwe 2012 ni bwo gushyiramo ubwatsi byarangiye. Kugeza ubu n’ubwo hari imirimo yarangiye, hari indi igizwe n’ibice byahariwe ibiro bitaruzura.

Kuri uyu wa mbere w’icyi cyumweru ubwo Intara y’Amajyepfo yitabaga Komisiyo y’Ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko haganirwa ku mbanzirizamushinga y’itegeko ry’ingengo y’imari ya 2019-2020, iki kibazo cya sitade ya Huye cyakomojweho. Abadepite babajije impamvu mu ngengo y’imari y’Akarere ka Huye hatarimo amafaranga yo kurangiza imirimo yo kubaka iyi sitade. Depite Kamanzi Ernest wagarutse kuri iki kibazo akaba yavuze ko hakwiye kugira igikorwa imirimo ikarangira.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) cyahaye Akarere ka Huye iyi Sitade ubwo hari hagiye kuba imikino ya CHAN u Rwanda rwakiriye muri Mutarama 2016.Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabwiye abadepite ko mu masezerano bwagiranye n’icyo kigo, bumvikanye ko imirimo itarangiye ari cyo cyagombaga kuyikora. Iyi mirimo ngo ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amanyarwanda. Gusa ngo guhera icyo gihe, nta yindi mirimo yigeze ikorwa.

Umuyobozi w’aka karere, Sebutege Ange yavuze ko iyo mirimo yagombaga gukorwa n’icyo kigo kuko ari na cyo cyari cyayubatse.Yagize ati “Akarere kayakira RHA yari yiyemeje ko izashaka ingengo y’imari kuko n’ubundi ingengo y’imari yayubatse ari ho yaturutse kugira ngo iyo mirimo irangire. Kugeza ubu iyo ‘commitment’ ni yo tutarabona.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke nyuma y’ibi biganiro n’abadepite, Sebutege yavuze ko igice cy’ikibuga ndetse n’ibindi bice bigenewe abakinnyi byarangire ariko ngo hasigaye ibiro by’inyuma.  Yagize ati “Biri mu masezerano akarere gahabwa sitade ngo kayicunge, harimo ko icyo gice k’imirimo kitarangiye na yo izarangizwa ku buryo sitade izaba yuzuye.Twakigaragarije abadepite kugira ngo bagikorere ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari na yo ibe yaboneka, kandi urabizi uko dukora ni uko ibikorwa byatangiye birangira mbere y’uko hatangizwa n’ibindi.”

Muri Mata 2015, abadepite bagaragaje ko iyi Sitade ya Huye yari imaze guhombya Leta miliyoni zisaga 915 FRW, aho byavugwaga ko yagendeye mu guhinduka kw’igishushanyo cyayo.

Tanga igitekerezo