Sporting Kansas City yatije Rwatubyaye Abdul muri Colorado Rapids

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.05.2019 saa 10:11

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe gito aguzwe na Sporting Kansas City FC yo muri MLS, yamaze kuyivamo yerekeza muri Colorado Rapids aguranwe undi mukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamerika Simone Ghirlanda wagurishije Rwatubyaye muri Sporting Kansas City amukuye muri Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul yavuye muri Sporting Kansas City

Ghirlanda yavuze ko Sporting Kansas yahisemo kurekura Rwatubyaye mu rwego rwo kumugurana Benny Felhaber wakiniraga ikipe ya Colorado. Felhaber w’imyaka 34 y’amavuko, ni Umunyamerika usanzwe akina hagati mu kibuga. Yasubiye muri Kansas City yakiniye imikino 180 hagati ya 2013 na 2017, bikarangira ayitsindiye ibitego 33.

Rwatubyaye yerekeje muri Colorado Rapids aguranwe umukinnyi witwa Benny Feilhaber

Colorado Rapids Rwatubyaye yaguranwemo, na yo isanzwe ikina muri Major League Soccer, shampiyona y’ikiciro cya mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika, muri Conference y’Uburengerazuba. Ibarizwa mu gace ka Denver, mu mujyi wa Commerce, ikaba isanzwe ikinamo Tim Howard wahoze ari umuzamu wa Manchester United, akaba ari na we Kapiteni wayo, kuri ubu ifite amanota abiri mu mikino icumi imaze gukinwa.

Tanga igitekerezo