Sofapaka yatije Kayumba Soter muri AFC Leopards ya Cassa Mbungo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.03.2019 saa 06:51

Myugariro w’Umunyarwanda Kayumba Soter ukina muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC  ifite ikibazo cy’amikoro, yamutije AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo.

Kayumba Soter wagiye gukinira iyi kipe yo muri Kenya mu mpera za 2018, avuga ko azakinira AFC Leopards yatijwe mu gihe cy’amezi atatu. Ati “Nagiye muri AFC Leopards nk’intizanyo kuko Sofapaka hari habayemo ikibazo cy’amikoro bisa nk’aho ubushobozi bugabanutse, ubu numvikanye na Sofapaka ko Leopards nyikinira imikino yo kwishyura ubundi nyuma Sofapaka yamara kwisuganya nkasubirayo nk’umukinnyi wayo.”

Kayumba umaze amezi macye muri Sofapaka yatijwe AFC Leopards

Muri AFC Leopards, Kayumba Soter azajya ahembwa umushahara w’ukwezi nubundi yahembwaga muri Sofapaka FC aho byavugwaga ko azajya ahembwa 2,000 USD muri Sofapaka.

Umutoza Cassa Mbungo yagize uruhare mu kuza kwa Kayumba Soter  muri AFC Leopards gusa ngo iyi kipe nayo yigeze kwifuza uyu myugariro w’Umunyarwanda mbere y’uko ajya muri Sofapaka.

yahawe numero 24

Kayumba Soter ukina yugariye izamu, asanze Ndayishimiye Eric alias Bakame uri kurindira iyi kipe bakunda kwitirira ingwe.Gusa iyi kipe na yo ntihagaze neza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Kenya kuko iri ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 16.

Tanga igitekerezo