Sitade zizakira CHAN 2016 zizatangira kuvugururwa mu Gushyingo 2014

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.10.2014 saa 13:31
Sitade enye zizakira igikombe cya CHAN 2016 ziratangira kuvugururwa mu Gushyingo 2014 kandi zigomba kuba zarangiye mu mwaka umwe.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba rirashe  Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC), avuga ko bari basabye Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) kwihutisha iki gikorwa kugira ngo CHAN izajye gutangira sitade zose zamaze kuvugurwa.
Bugingo avuga ko ariko atazi aho iki gikorwa kigeze kuko biri gukurikiranwa na MININFRA gusa MINISPOC ikabafasha mu bijyanye na tekiniki.
Iki kinyamakuru mu kiganiro cyagiranye na Serubibi Eric, umuyobozi ushinzwe inyubako za Leta mu kigo cy’imyubakire (Rwanda Housing Agency) gishamikiye kuri MININFRA, yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura izi sitade ndetse n’ibibuga bizakorerwaho imyitozo bigomba kuba byatangiye bitarenze mu Gushyingo 2014 kandi bikaba byarangiye bitarenze mu Kwakira 2015.
stadenyamirambo1
Sitade régional y’i Nyamirambo nayo izavugururwa
Serubibi yagize ati “sitade Amahoro yo ntabwo izakorwaho cyane kuko ahanini tuzayisigamo amarangi, kuvugurura ubwiherero, urwambariro, kuvugurura ikibuga ndetse n’ikibuga cy’imyitozo kiyegereye n’utundi tuntu duke twangiritse, ariko sitade Huye, Rubavu (Umuganda) na sitade Regional zo tuzazivugurura cyane.”
Uyu muyobozi avuga ko sitade Regional Nyamirambo yakiraga ibihumbi birindwi bazayongera ikajya yakira ibihumbi icumi, ndetse bakavugurura n’ikibuga cya Munena amakipe azakinira kuri Regional azajya akoresha, sitade Rubavu nayo yakiraga ibihumbi bine n’ijana izongerwa ijye yakira hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi icumi ndetse hanavugurwe n’ikibuga cy’imyitozo kiri iruhande ya sitade Rubavu, naho sitade Huye nayo izakomeza kubakwa ku buryo yakira ibihumbi icumi by’abafana bicaye kandi hanavugururwe ikibuga cya Kamena amakipe azakinira i Huye azajya akoresha.
Serubibi avuga ko ibibuga byose by’imyitozo bazabishyiramo ibyatsi byiza (terrain synthetique).yongeraho ariko ko ataramenya ingengo y’imari ibi bikorwa byose bizatwara kuko bikiri mu nyigo.
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo