Sina Jerome yahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.04.2015 saa 12:48 |

kipe ya Rayon Sports yamaze guharaika umukinnyi wayo Sina Jerome nyuma y’igihe atagaragara mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga umukino ugomba kuyihuza na Etincelles mu mukino w’ikirarane.

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Sena Jerome uzwi nka Sina Jerome yamaze kwandikirwa ibaruwa imuhagarika n’ikipe ya Rayon Sports. Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi yari amaze iminsi atagaragara mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga gukina umukino w’ikirarane n’ikipe ya Etincelles mu mukino wari uteganijwe kuba kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Muhanga.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Niyomusabye Aimé Emmanuel akaba yatangaje ko uyu mukinnyi yari amaze gusiba imyitozo igera kuri itanu nyuma ikipe ya Rayon Sports ifata umwanzuro wo kumuhagarika.

sinana jerome,rayon sports

Niyomusabye Aimé Emmanuel akaba yagize ati” yabuze mu myitozo inshuro zirenga eshanu,nyuma aza kugaruka asanga ikipe yamaze kumwandikira ibaruwa,akaba ariwe ugomba gutekereza icyo agomba gukora”

Yakomeje agira ati” Nta gihe twateganije ahagaritswe. amasezerano ye yari umwaka yari afite mu ikipe ya Police, ibyo kuba twakurikirana ibijyanye n’amasezerano ye kuko nayo ubwayo ntararangira kuko hari ibyo yasinyiye ,birimo kubaha gahunda z’akazi,atabyubahiriza akagenerwa ibihano”

Ikipe ya Rayon Sports ikaba n’ubusanzwe atari ubwa mbere yaba igiranye ikibazo n’umukinnyi Sina Jerome yatinze kugera mu ikipe ya Rayon Sports nyamara iyi kipe yaravugaga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Police Fc uyu mukinnyi yakiniraga.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App