Simba SC yisubije igikombe cya shampiyona ya Tanzania

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.05.2019 saa 19:11

Ikipe ya Simba SC ikinamo Meddie Kagere na Haruna Niyonzima, yisubije igikombe cya shampiyona ya Tanzania nyuma yo kujya gutsindira Singida United ku kibuga cyayo, mu mukino w’umunsi wa 36 wa shampiyona. Ni igikombe cya 20 cya shampiyona ya Tanzania iyi kipe yegukanaga.

Simba SC yegukanye iki gikombe ifite amanota 91, mu gihe shampiyona ya Tanzania ibura imikino ibiri ngo igane ku musozo.

Ibitego by’Umunyarwanda Meddie Kagere n’Umunya-Tanzania John Rafael Bocco usanzwe ari Kapiteni wa Simba ni byo byahesheje iyi kipe yo muri Tanzania kwisubiza igikombe cya shampiyona. Ni nyuma y’uko mu mwaka w’imikino ushize na bwo yari yakegukanye igitwaye mukeba wayo Young Africans.

Meddie Kagere yafunguye amazamu ku munota wa 32, nyuma yo kwambura umupira myugariro wa Singida wafungiye umupira mu rubuga rw’amahina bikarangira yanze gukiza izamu rye. Ni igitego cya 23 Kagere yatsindaga muri shampiyona ya Tanzania, ndetse n’icya 34 ayitsindiye muri rusange mu mikino 51 amaze kuyikinira.

John Bocco yatsinze igitego cy’insinzi ku munota wa 61 w’umukino. Ni igitego uyu Kapiteni wa Simba yatsinze mu gihe mu izamu rya Singida nta muzamu warimo. Ni nyuma y’uko umuzamu w’iyi kipe yari amaze gukiza izamu bikarangira avunitse bityo agahitamo kwiryamira hanze y’ikibuga.

Haruna Niyonzima nk’ibisanzwe yari yabanje mu kibuga muri uyu mukino. Uyu musore ukomoka i Rubavu yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ushoboye gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona ya Tanzania. Bitatu muri byo yabitwaye akinira Young Africans, ibindi bibiri abitwarana na Simba SC.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Simba SC izagaruka mu kibuga ku wa kane w’iki cyumweru icakirana na FC Sevilla yo muri Espagne, mu mukino wa gicuti wteguwe na Company ya SportPesa ikora ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe. Ni umukino uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania aho ikipe ya Sevilla itegerejwe kuri uyu wa kabiri.

Tanga igitekerezo