Simba FC ishobora kwegukana Iranzi J.Claude

Iranzi Jean Claude wari umukinnyi wa APR FC yo mu Rwanda amakuru aremeza ko yamaze kwemera kujya mu ikipe ya Simba ku madolari ibihumbi 15 ya Amerika, ubu ngo akaba ategereje guhabwa ayo mafaranga agasinya amasezerano.

Iranzi n’umwe mu bakinnyi bakomeje kwifuzwa n’amakipe yo muri Tanzania cyane cyane ikipe ya Yanga na Simba, amakuru akaba ari kuvuga ko umukinnyi Iranzi ari mu biganiro n’ikipe ya Simba  yo muri Tanzania.

Cassim Dewaji Umunyabanga Mukuru w’ikipe ya Simba mu cyumweru gishize yatangaje ko Iranzi yifuzaga amadorari 20 000$ ariko bakaza kumvikana ku 15 000$, gusa iki gihe Iranzi ntacyo yatangaje  ku biganiro barimo basoza.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyatangaje ko Iranzi yamaze kwemera kuza muri Simba, ndetse ngo umutoza wa Simba Zdravko Logarusic aherutse kwanga rutahizamu Daniel Mbukelo Van Wyk wo muri Africa y’Epfo kubera imyaka ye agahitamo kuzana Iranzi.

Iranzi-J-C

Iranzi yabwiye Mwanaspoti ko yamaze kumvikana mu biganiro na Simba igisigaye ari ugusinya amasezerano ubundi akajya muri Wekundu wa Msimbazi agafatanya na rutahizamu Tambwe Amissi gushaka ibitego.

Iranzi ngo yabwiye Ikipe ya Simba ko azajya muri Tanzania kurangiza kuvugana na Simba no gusinya namara gukina umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Congo, bakina kuri uyu wa 19 Nyakanga i Brazzaville.

Simba Sport Club ni imwe mu makipe akomeye kandi makuru muri Tanzania yashinzwe mu 1939 mukeba wayo w’ibihe byose ni Yanga Africans ikinamo umusore Haruna Niyonzima nawe wahoze muri APR FC.

Iyi kipe ifite ibikombe 18 bya shampiyona ya Tanzania, icyo iheruka kwegukana ni icy’umwaka wa 2011/12.
Mu bakinnyi 35 yakinishije umwaka ushize wa shampionat (yabaye iya gatatu) abakinnyi batatu (Tambwe Amissi, Kaze Gilbert b’i Burundi na Josep Owino wa Uganda) nibo banyamahanga bonyine bari bayirimo.

Ngo Nyuma ya Cecafa igiye kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha, ntagihindutse Iranzi Jean Claude azahita yerekeza muri Simba mu gihe cyose yaba yemeye ibimbi 15 by’idorari ikipe ya Simba iri kumuha.

Tubibutse ko Iranzi Jean Claude aramutse agiye muri Tanzania yaba agiye gusangayo bagenzi 2 bakinanye muri APR FC, gusa we yaba agiye mu ikipe bahanganye cyane

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo