Sibomana Patrick yatangiye gukina i Burayi avunika bikomeye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.08.2017 saa 22:53 |

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Sibomana Patrick “Pappy” ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus yagize imvune ikomeye izatuma amara amezi abiri adakandagira mu kibuga.

Sibomana yavunitse kuri iki cyumweru mu mukino ikipe ye yakinaga na Dinamo Brest ukaba warangiye inganyije ibitego 2-2. Uyu mukino wari uwa kabiri akiniye Shakhtyor Soligorsk kuva yayisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Sibomana Patrick yatangaje ko muri uyu mukino yagiye gucenga umukinnyi bari bahanganye noneho asanga yamuteze akaguru amukandagira ku kirenge igufa ricikamo kabiri.Yavuze ko nyuma yo guca mu cyuma, abaganga bamubwiye ko azamara amezi abiri hanze y’ikibuga nyuma, nyuma akabona gutangira imyitozo yoroshye.

Ifoto yo kwa muganga igaragaza imvune ya Sibomana Patrick

Nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona, iyi kipe ya Sibomana Patrick ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 44 ikurikiwe na Dinamo Minsk ifite 43 naho BATE Borisov isanzwe izwi cyane kuko ikina amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App