Sibomana Patrick yasinyiye Young Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.05.2019 saa 06:35

Nyuma y’amezi atatu yari amaze akinira ikipe ya Mukura VS , rutahizamu w’Umunyarwanda Sibomana Patrick bita Pappy, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musore ukina n’umu winger yahagarurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Tanzania kumvikana na Young Africans.

Ikipe ya Young Africans iheruka gutwarwa igikombe cya shampiyona ya Simba, yatangiye kongera kwiyubaka mu rwego rwo kureba niba yazatwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha. Ni muri uru rwego yasinyishijemo Papy.

Uretse Sibomana Patrick, Young Africans yanamaze gusinyisha Umunya-Ghana Lamine Moro wakinanaga na Faustin Usengimana muri Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia. Sibomana Patrick asanze muri Tanzania abandi Banyarwanda babiri, barimo Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bakinira ikipe ya Simba SC.

Tanga igitekerezo