Sibomana Patrick yanyuze mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri atizwa Kiyovu Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.02.2019 saa 14:26

Umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira, Patrick Sibomana ‘Pappy’ wifuzwaga na AS Kigali, yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports, imutijwe na Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri, yamuguze miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mezi abiri ashize Sibomana yakoraga imyitozo muri APR FC ariko nta kipe afite, kuko yasheshe amasezerano muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus. Ikipe ya APR FC ntabwo yifuje kumusinyisha kuko ifite abakinnyi benshi bakina ku mpande.

Sibomana Patrick yagiranye ibiganiro na AS Kigali bigera kure ariko ntiyayisinyira kuko yifuzaga guhembwa amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw ) ariko yo yemeraga kumuha ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350.000 Frw)  gusa.

Sibomana Patrick yakoreraga imyitozo muri APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yarabimenye, ku wa kane tariki 7 Gashyantare 2019 itangira ibiganiro n’uyu mukinnyi. Impande zombi zakoze inama inshuro ebyiri kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2019 zumvikana ko Sibomana Patrick asinyira Kiyovu Sports amasezerano y’amezi atandatu akagurwa miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 Frw).

Kujya muri Kiyovu Sports kwa Sibomana Patrick byafunguye umuryango kuri Biramahire Abeddy, rutahizamu washeshe amasezerano muri Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia yari yasinyiye mu mezi atanu ashize, wahise asinyira AS Kigali amasezerano y’amezi atandatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Biramahire Abedy yagarutse mu Rwanda yerekeza muri As Kigali

Uyu musore w’imyaka 19 yaguzwe miliyoni imwe n’igice, azajya ahembwa ibihumbi 350Frw ku kwezi. Gusa kubera ko isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryafunzwe mu Ukuboza 2018, aba bakinnyi bavuye hanze binjira muri AS Kigali na Kiyovu Sports basinyishijwe na Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri kuko yo idakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhererekanya abakinnyi rya FIFA, ikaba yahise ibatiza aya makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Biteganyijwe ko Sibomana Patrick wavutse tariki 22 Ukwakira 1996 ahabwa nimero 11 agatangira gukinira Kiyovu Sports tariki 20 Gashyantare 2019, ubwo bazaba bakira Kirehe FC ku munsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda.

Tanga igitekerezo