Sibomana Patrick na Sekamana Maxime b’APR bashobora kwerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2017 saa 08:02

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC bakina ku mpande basatira, bari mu biganiro na Rayon Sports yifuza kubasinyisha mu minsi mike, aho babisikana na Nshuti Dominique Savio na we usa n’uwarangizanyije n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishaka umusimbura wa Nshuti Savio wanifujweho n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, bituma itangira gutekereza ku buzima bwa nyuma y’uyu musore wigaragaje cyane nyuma yo kuyerekezamo .Iyi kipe yarangije kwegukana igikombe cya shampiyona, ntabwo yagiye kure mu gushakisha abakinnyi dore ko yahereye kwa mukeba, ni ko gutangira ibiganiro n’abasore babiri basoza amasezerano ubwo shampiyona izaba irangiye.

Sekamana Maxime (17) na Sibomana Patrick Pappy (11)

Amakuru atangaza ko uri uyu mbere mu masaha ya saa sita, umukinnyi Sibomana Patrick Pappy yabonanye na bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports ngo barangizanye, gusa bakaza kutumvikana ku mushahara w’ibihumbi 400 byavugwaga ko yifuzaga.Pappy wari wifujwe n’ikipe yo mu Bubirigi bikarangira byanze, bivugwa ko na we ashaka gusohoka muri APR FC nyuma yo kumenya amakuru ko Savio Nshuti ashobora kugurwa, bityo akaba yabura umwanya ubanza mu kibuga.

Savio wifuzwa na APR FC

Mu gihe aba bakinnyi bombi batarimo bitaba telefoni zabo, ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, yatangaje ko aya makuru kuri ubu akiri ibihuha kuko aba bakinnyi bagifite amasezerano n’ ikipe ya APR FC.

Gusa aha, iyi kipe ikaba igomba gusimbuza abakinnyi bayo barangije amasezerano bakaba bashobora kuyisohokamo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo