Sibomana Pappy mu buzima bushya mu ikipe ye i Burayi-Amafoto

Yanditswe na Admin ku wa 12.08.2017 saa 00:05 | Yasuwe : 147

Sibomana Patrick Pappy uherutse kwerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Belarus, aho yaguzwe n’ikipe ya Shakhtyor Soligorsko ibarizwa mu cyiciro cya mbere yatangiye gukora imyitozo muri iyi kipe afatanyije n’abakinnyi bayo.

Uyu musore w’imyaka 22 ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite, akaba yarakinnye mu ikipe ya APR FC mu gihe kingana n’imyaka ine, si ibyo gusa kandi kuko akinira n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Pappy uherutse kurushingana na Uwase Housnat abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye ubuzima bushya yatangiye mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko aho arimo gukorana imyitozo n’abakinnyi bashya b’abazungu.

Uko bigaragara ku mafoto bisa nkaho Pappy nta kibazo afite kuva yagera mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko, igisigaye ni uko azatangira kwifashishwa mu mikino inyuranye yo muri shampiyona ya Belarus maze akerekana ubuhanga afite.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo