Shampiyona y’u Rwanda ikwiye gukinamo abanyamahanga babishoboye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2015 saa 12:37

Mu mwaka wa 2012,  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”ryafashe icyemezo cyo kugabanya  abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona  baba 3  bagomba kubanza mu ikipe. Amakipe amwe n’amwe nka APR FC na Police FC bahise basezera abakinnyi b’abanyamahanga  burundu ahubwo batangira gukina abakinnyi b’Abanyarwanda.

Iyi myaka 3 ishize biragaragara ko hari icyuho gikomeye ndetse n’umupira usa n’uwasubiye inyuma. Imvaho Nshya  yaganiriye na bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru barimo, abatoza, abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana gusa bose icyo bahurizaho ni uko abanyamahanga batari bakwiye kwirukanwa ahubwo hakenewe abanyamahanga bafite icyo bigisha abakinnyi b’Abanyarwanda.

kassa

Umutoza wa Police FC, Casa Mbungo Andre yatangaje  ko  kubura kw’abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda hari icyo byagabanyije. Yagize ati “Nk’uko nakomeje kubitangaza  ni uko ikibazo cy’ abakinnyi b’abanyamahanga kubagabanya byateye ikibazo mu migendekere myiza n’uburyohe bwa   shampiyona yacu”. Yakomeje avuga ko ikibazo cyari gukora uburiganya bahindura abanyahanga Abanyarwanda aribyo byagombaga gukosorwa. Rimwe na rimwe  uko abatoza  babona ibintu  si ko abakinnyi babibona ariko kuri iyi ngingo bamwe mu bakinnyi bakinanye n’abanyamahanga bemeza ko igihe kitari iki cyo kubasezerera burundu.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukinira APR FC, akaba ari mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga bugarira izamu aho bita kuri 6 yatangaje  ko kubura abanyamahanga  muri shampiyona byagabanyije ibanga mu kibuga. Aha yagize ati “Nitanzeho urugero muri APR FC hari abakinnyi  twakinaga ku  mwanya umwe kandi bakomeye nka Mafisango, Kimaluwa, Chimanga n’abandi, byansabaga gukora cyane kugira ngo mbone umwanya ubanzamo, kuko hari igihe umutoza yadukoreshaga nanjye ngakora iyanjye ku ruhande. Ariko ubu hari umukinnyi wumva ko umwanya uhari ugasanga ntakoze cyane”.

Muri APR FC na Police FC nta mukinnyi w’umunyamahanga ukinamo ariko n’amakipe asanzwe yemerewe 3 gusa ku mukino batangaza ko ari bake. Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,  Ntampaka Theogene yagize ati “Abakinnyi b’abanyamahanga ntibacitse burundu kuko hemewe batatu, gusa baracyari bake kuko ntaho turagera  kuko bimaze no kugaragara ko kubagabanya byatumye ihangana mu kibuga rigabanuka kuko abakinnyi b’Abanyarwanda byatumaga bazamukira mu guhangana nabo ugasanga  bateye imbere mu mikinire na shampiyona ikaryoha”. Umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu, Ngezahimana Bosco uzwi nka  Rwarutabura yagize ati “Kuva shampiyona yacu yaburamo abakinnyi b’abanyamahanga, yarabishye peee, mbese  yasubiye inyuma niyo mpamvu n’ikipe yacu ubona yasubiye inyuma”.

Ese hakorwa iki?

Umutoza Casa  avuga ko hagomba gutegurwa abana  kugira ngo haboneke abakinnyi benshi. Akomeza avuga ko hagomba no gushakwa abakinnyi b’abanyamahanga ariko bashoboye bagira icyo bigisha abakinnyi b’Abanyarwanda kuko hari igihe hazanwa abanyamahanga nyamara urwego rwabo ruri hasi y’urw’abakinnyi b’Abanyarwanda. Yagize ari  “Nkunze kubivuga  kenshi  burya kwiga ni ukwigana, mu bihugu byateye imbere wareba n’ibihugu duturanye  bashyiraho nka 5, ushobora gufata abakinnyi 5  ukabashyira mu ikipe , ariko abo batanu bagomba kuba ari intangarugero mu ikipe, mu buryo bw’imikinire n’imyitwarire, atari ukuzana umunyamahanga ukumva ngo ejo yagiye, yagarutse. Tugomba kugira abanyamahanga beza, abakinnyi bacu bareberaho bakabafasha gutera imbere. Urugero rwa hafi   muri Rayon Sports  higeze kubamo umukinnyi witwa Amiss Cedric  yabaye intangarugero mu bandi bakinnyi  muri Rayon Sports , igihe gito yahamaze yabahaye igikombe, wareba Papy Faty muri APR FC yari umukinnyi mwiza ufite tekinike n’imikinire bihagije  ku buryo umukinnyi wakinanaga nawe  byamworoheraga kwitwara neza, wareba ba Mbuyi Twite na Kabange Twite wabonaga  ari abakinnyi beza , imyaka bamaze wabona ko batanze umusanzu ufasha APR FC ndetse n’abakinnyi bakinanye”.

Visi Kapiteni wa APR FC n’ikipe y’igihugu Mugiraneza aha nawe niko abyumva.Yagize ati “ Faty Papy, ba Mbuyu, Leonel n’abandi bari abakinnyi wareberaho ukagira icyo wiga, bitandukanye n’ubu”. Akomeza avuga ko  kuzamura abana b’Abanyarwanda ari byiza ariko basa n’abatarabihaye agaciro  kuba barahawe umwanya wo gukina ngo nabo bashyiremo ingufu kuko bisa  n’ibyabahaye umwanya wo kudohoka. Migi ati “Mbona natwe ubwacu dukwiye kwisuzuma tukareba niba koko turimo kwitwara neza koko. Nk’ubu  igihe abanyamahanga bari bahari twaratsindaga ariko, ubu urareba ugasanga abakinnyi b’imbere ntawufite n’ibitego bigeze no ku bitego 10, byose ahanini biterwa n’uko ntawigira ku wundi, ariko mpamya ko dufite rutahizamu nka Msowoya, Leonel, abakinnyi nka Mubumbyi, Ntahinduka babigiraho byinshi ndetse bigatuma bakora cyane kugira ngo bigaragaze”. Umutoza Casa  nawe ati “ Tugomba gushaka abanyamahanga baza bagafasha abana b’Abanyarwanda gutera imbere, bakazamura  shampiyona yacu kugira ngo abafana bagaruke kuri sitade”. Uyu mutoza avuga ko amakipe afite uburyo yabashaka  kuko  si ngombwa gukora ibyo badashoboye abafite ubushobozi nibo bakinisha abanyamahanga.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo