Shampiyona y’icyiciro cya mbere ishobora gusubukurwa muri Gashyantare 2016

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.12.2015 saa 21:02

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryandikiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere riyamenyesha ko kubera umwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura CHAN shampiyona y’icyiciro cya mbere isubitswe igihe kitazwi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere  ishobora gusubukurwa muri Gashyantare 2016 imaze amezi atatu ihagaze yari yasubitswe tariki ya 8 Ugushyingo 2015 nyuma yo gukina umunsi wa cyenda wa shampiyona, abakinnyi bajya mu mwiherero w’Amavubi yateguraga gukina na Libya mu majonjora y’igikombe cy’isi 2018 kizabera mu Burusiya.

AS Kigali ni iya mbere n’amanota 18 ifite n’umukino w’ikirarane na Musanze wasubitswe kubera imvura, inganya amanota na Rayon Sports ya kabiri, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa Ferwafa.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’umwiherero w’ikipe y’igihugu ugomba gutangira kuri uyu wa Gatatu kugera tariki ya 18 Ukuboza 2015, abakinnyi bazajya mu kiruhuko cy’icyumweru cy’iminsi mikuru, nta mwanya wo gukinamo shampiyona uzaboneka keretse ku makipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

rayonsunrise3

Nyuma ya Noheli, abakinnyi 32 bahamagawe n’umutoza Johnny McKinstry bazakomereza umwiherero i Rubavu bazasoza tariki ya 11 Mutarama habura iminsi itanu ngo u Rwanda rukine na Cote d’Ivoire, umukino ufungura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN kizabera mu Rwanda.

Ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yavuguruwe tariki ya 28 Ukwakira 2015 nyuma yo gukina umunsi wa karindwi wa shampiyona, igaragaza ko nyuma yo kuva muri CECAFA Senior Challenge umunsi wa 10 wa shampiyona wari gukinwa tariki ya 11 Ukuboza 2015.

Iyi ngengabihe yagaragazaga ko Amavubi yagombaga gutangira umwiherero wa CHAN nyuma yo gukina umunsi wa 14 wa shampiyona tariki ya 24 Ukuboza 2015 naho shampiyona igasubukurwa tariki ya 12 Gashyantare 2016, icyumweru kimwe nyuma ya CHAN.

Byari biteganyijwe ko umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona (umunsi wa 15) wakinwa tariki ya 21 Gashyantare 2016.

Mu bakinnyi 32 bahamagawe mu ikipe y’igihugu bava mu makipe arindwi ; barimo 10 bakinira Police FC, 9 ba APR FC, 4 bo muri Kiyovu Sports , 4 ba Rayon Sports ,3 ba Mukura VS n’umwe wo muri AS Kigali na Gicumbi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo