Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yaba yongeye gutekerezwaho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.03.2016 saa 13:04

Nyuma y’igihe shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru y’icyiciro cya kabiri ya 2015-2016 abantu bibaza niba izongera gukinwa noneho FERWAFA yatumije abayobozi b’amakipe ayikina.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA ni uko abayobozi ba shampiyona y’Icyiciro cya kabiri batumiwe mu nama izaba kuwa 9 Werurwe 2016 saa kumi z’umugoroba.

Iyi nama ihamagarira abayobozi bose b’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ije nyuma y’aho bari batangaje ko batazakina iyo mikino batarasubizwa ibaruwa bandikiye MINISPOC ibasaba amafaranga yabemereye muri shampiyona ya 2014-2015 ubwo bategekwaga gukinisha abana bari munsi y’imyaka 20.

Giti cy’Inyoni ikina na ASPOR muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri
Giti cy’Inyoni ikina na ASPOR muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Bamwe muri aba bayobozi batangaje ko bazemera gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri ari uko Minisiteri ya Siporo n’Umuco yemeye kubaha amafaranga yabereye asaga miliyoni enye kuri buri kipe kuko bafashe amadeni bayizeye none bakaba baraguye mu gihombo.

Ikindi aba bayobozi basaba ni uko bakwemererwa gukinisha abakinnyi bakuze batabasaba ibintu byinshi nk’uko ku bana bigenda.

Tariki ya 12 Gashyantare 2016 nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwari bwatangaje ari bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri izasubukurwa, ariko shampiyona y’icyiciro cya mbere niyo yahise itangira ikaba igeze ku munsi wa 13.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo