Shampiyona umunsi wa 10 : Mukura VS yigaranzuye Amagaju Fc

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.02.2016 saa 20:40

Ikipe ya Mukura yatsinze Amagaju ibitego 3-2 mu mukino w’abakeba (Derby y’Amajyepfo ) wabereye kuri Stade nshya  ya Huye ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Amagaju ni yo yafunguye izamu ku munota wa 4 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude ku mutwe yateranye ba myugariro ba Mukura.

Mukura ntiyacitse intege kuko yishyuye ku munota wa 32, ubwo Ndayishimiye Celestin yazamukanaga umupira  akawuhereza Ndayishimiye Christopher nawe wahise agarurira icyizere abafana ba Mukura ku ishoti ryiza yateye mu izamu rya Rukundo Protogene.

mukamagaju16

Amagaju nayo yari yakaniye uno mukino yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 52 gitsinzwe na  Munezero Dieudonne wari umaze guca mu rihumye ba myugariro ba Mukura.

Umkino wakomeje kuryohera ijisho ku mpande zombi kugeza aho Mukura yishyuriye iki gitego ku munota wa 64 ubwo Hakizimana Muhadjiri yinjizaga penaliti ku ikosa ryari rikorewe Ndayishimiye Christopher mu rubuga rw’umunyezamu. Ntibyatinze igitego cy’intsinzi cyabonetse kuri penaliti yo ku munota wa 76 ku ikosa ryari rikorewe Habimana Yussuf na none yatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

mukamagaju162

Hakizimana Muhadjiri amaze gutsinda ibitego bitandatu muri shampiyona

Ubukare bw’uyu mukino bugaragazwa n’amakarita 7 y’umuhondo yatanzwe muri uyu mukino.Muri rusange Mukura yihariye umukino ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego mu minota ya nyuma y’umukino, harimo ubwo ku munota wa 84 ubwo Ndayishimiye Christopher yarobaga umuzamu ariko akananirwa gushyira umupira mu izamu.

Mukura yari imbere y’abafana bayo yakoze hakiri kare impinduka , Kwizera Yves asimburwa na Nova Bayama wahinduye byinshi, ku munota wa 27 w’igice cya mbere. Ngama Emmanuel asimburwa na Niyonzima Ally mu gice cya kabiri.

mukamagaju161

Uyu mukino ntiwari witabiriwe n’abantu benshi

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura ni :

Mazimpaka Andrew, Hakizimana Alimansi, Mwiseneza Daniel, Ndayishimiye Celestin, Kwizera Yves (Nova Bayama), Ndayegamiye Abou, Hakizimana Muhadjiri, Ngama Emmanuel (Niyonzima Ally), Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christopher na Zagabe Jean Claude.

Mukura ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20.Amagaju ari ku mwanya wa karindwi.

Dore uko byari byifashe mumafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo