Sebanani ‘Crespo’ wari waravunitse aragaruka mu kibuga akinira As Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.04.2016 saa 08:04

Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Sebanani Emmanuel bita ‘Crespo’ aragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu ku mukino bakina na Rayon Sports.

Sebanani Crespo yasinyiye ikipe y’abanyamujyi amasezerano y’amezi ane azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore yongera kugaruka mu kibuga.

Sebanani yari amaze umwaka n’igice yaravunitse kuva tariki 23 Ugushyingo 2014 mu mukino wa shampiyona wahuzaga Police FC yakiniraga n’Amagaju FC. Nyuma yo kubagwa m’Ukuboza 2015, yaje gutangirana imyitozo na AS Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.

Sebanani Emmanuel Crespo na Tibingana Charles Mwesigye basinyishirijwe rimwe muri AS Kigali
Sebanani Emmanuel Crespo na Tibingana Charles Mwesigye basinyishirijwe rimwe muri AS Kigali

Kuri uyu wa gatatu, Sebanani yishimiye kuba aza gukina umukino we wa mbere. Ati :“Ni ibyishimo bikomeye. Iyo narebaga bagenzi banjye bakina imikino ya shampiyona cyangwa mu ikipe y’igihugu byarambabazaga kuko ntashoboraga gukora akazi kanjye kubera imvune. Imana iramfashije ngarutse mu kibuga. Ndishimye cyane kuko kumara umwaka n’igice mu mvune ntibiba byoroshye ku mukinnyi. ”- Sebanani Emmanuel Crespo

Uyu rutahizamu yakomeje ashimira AS Kigali yamuhaye imyitozo yo gushaka ‘forme’, no kuba yaramuhaye amasezerano amwemerera kongera gukina imikino ya shampiyona.

Uyu musore biteganyijwe ko niyitwara neza azongererwa amasezerano akaba yasimbura Sugira Ernest wamaze gutangaza ko azava muri AS Kigali nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Sebanani Crespo ari mu bakinnyi 18, Eric Nshimiyimana yahisemo baza guhangana na Rayon sports kuri uyu wa gatatu, saa 15:30, kuri stade ya Kigali.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo