Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri Saint Trond

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.05.2015 saa 14:55 |

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Salomon Nirisarike yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Saint Trond yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi nk’uko iyi kipe ibyemeza.

Nirisarike yatangarije itangazamukuru ryo mu Rwanda ko koko yasinye amasezerano y’undi mwaka umwe muri iyi kipe yigeze gukinamo abanyarwanda bandi nka Desire Mbonabucyane na Kalisa Claude.

Nirisarike

Salomon Nirisarike yatangaje ko yishimiye cyane kugumana n’iyi kipe ye, dore ko n’umushahara we bamaze kuwukuba kabiri ndetse n’agahimbazamusyi ka buri mukino nako kakaba kikubye kabiri.

Mu magambo ye, Salomon Nilisarike wasinye amasezerano ye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yagize ati “ Mukanya nibwo maze kongera amasezerano y’umwaka 1 muri saint-trond. Salaire yajye bayikubye 2 ndetse na prime ya match nayo bayikuba 2. Ni byiza kuri njye kandi nzakomeza gukorana imbara nzamura urwego rw’imikinire yanjye.”

Nyuma yo kuzamukana mu kiciro cya mbere n’iyi kipe ya Saint Trond, Salomon Nirisarike uzakomeza kwambara mu mugongo numero ye ya 24, abaye umwe mu bakinnyi bake ba banyarwanda babashije kugira amahirwe byibuze yo gukina mu kiciro cya mbere muri imwe mu mashampiyona yo ku mugabane w’u burayi.

salomonsaintrond

Aya ni amagambo yagaragaye ku rukuta rwe rwa facebook nyuma yo kongera amasezerano muri Saint Trond

Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri Saint Trond mu gihe yari yatangaje ko ashobora kuyivamo akerekeza muri imwe mu makipe yo mu Butaliyani, ariko byarangiye ahisemo kugumana n’ikipe ye.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo Nirisarike yaje muri iyi kipe avuye muri Royal Antwerp FC yari yagiyemo mu 2012. Nirisarike w’imyaka 22 asanzwe ari myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye i Burayi avuye mu ikipe ya SEC Acedemy.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App