Said Abedi yateye mu kirenge cya Karekezi na Mulisa yinjira mu kazi k’ubutoza

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2018 saa 07:52 |

Said Abedi Makasi wahoze ari rutahizamu w’Amavubi ufite inkomoko muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo mu mujyi wa Bukavu, nawe yinjiye mu mwuga w’ubutoza nyuma ya bagenzi be bakinanye umupira nka Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa.

Saidi Abedi Makasi yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports na Espoir FC ari nayo yamuhaye akazi ko kuba ashinzwe ibya tekiniki muri iyi kipe.

Said Abedi Makasi wa Kazi, niko abanyekongo bamwita

Saidi Abedi Makasi ni umwe mu bari mu kipe y’u Rwanda yagiye mu mikino nyafurika CAN mu mwaka 2004 muri Tunisia ndetse yanatsinze igitego Congo byaje no kumuviramo gutwikirwa inzu ye yabaga mu mujyi wa Bukavu.

Nubwo yatwikiwe inzu muri Kongo, ku ruhande rw’abanyarwanda ni igitego cyashimishije benshi ndetse bamwe bamufata nk’intwari.

Makasi yavutse ku itariki 20/08/1982 akaba afite uburere bwa metero 1 na sanimetero 78, yavukiye muri Kongo ariko afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.

Said Abedi ni uyu wari wambaye numero 14, wa gatatu uturutse ibumoso. Ikipe y’u Rwanda Amavubi muri CAN 2004

Mu bihe bishize nibwo abakinnyi bafite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ariko badakomoka mu Rwanda bambuwe ubu bwenegihugu n’umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule, ibintu byarakahe benshi muri aba bakinnyi.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App