Rwemarika Félicité watsinzwe amatora ya Ferwafa yajuriye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.01.2018 saa 16:19 |

Umukandida umwe rukumbi wiyamamamarizaga ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Madame Rwemarika Félicité yamaze kujurira ku cyemezo cya komisiyo y’amatora ya Ferwafa yabaye mu minsi ishize, cyo gutangaza ko atsinzwe n’impfabusa.

Amatora y’umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017, yabimburiwe n’igikorwa cyo kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite.

Rwemalika

Muri aya matora byararangiye akozwe hiyamamaza umukandida umwe rukumbi, waje gutorwa n’abanyamuryango bagera kuri 13 mu gihe andi majwi 39 yaje kuba impfabusa. Aha Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye. Félicité Rwemarika akaba yatangaje ko yajuririye iki cyemezo ndetse yamaze no gutanga ubujurire bwe.

Iyi ngingo yo gutsindira ku majwi 27 uruhande rwa Félicité ntabwo rwayemeye, cyane ko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mu mategeko agenga amatora, aho ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya Ferwafa.Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti :

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Nzamwita De Gaulle wakuyemo candidature ye niwe wakomeje kuyobora Ferwafa mu nzibacyuho

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Ubujurire izaterana mu gihe kitarenze iminsi itanu ikiga ku bujurire.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App