Rwatubyaye ashobora kuba umunyarwanda wa gatatu uhenze mu mateka

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.02.2019 saa 00:02

Inkuru imaze iminsi ivugwa ni iya myugariro w’Umunyarwanda, Abdul Rwatubyaye wasinye amasezerano y’umwaka muri Sporting Kansas City yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ashobora gutangwaho asaga miliyoni 90 z’amanyarwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo binyuze ku rubuga rwa internet rw’iyi kipe, byatangajwe ko uyu myugariro wakiniraga Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe wa 2019 ariko uko azitwara bishobora kumuhesha amasezerano y’indi myaka itatu.

Rwatubyaye Abdul yari umaze ibyumweru bitatu muri Turikiya akorana imyitozo na KF Shkupi 1927 yo muri Macédoine ariko ntiyashobora kumusinyisha, ubu ari mu Rwanda  aho yageze mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019 aje gufata ibyangombwa bimwemerera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwatubyae Abdul agikinira Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, yemeje ko ibiganiro bye na Sporting Kansas City FC bitamaze igihe kinini. Yagize ati : “Abashinzwe gushakira isoko abakinnyi babiri Jolanda Simon ukomoka muri Mexique na André Martins w’Umunya-Brésil bakomeje kunkurikirana turi mu marushanwa ya CAF umwaka ushize ariko ntibambonera ikipe icyo gihe. Babonye inkuru zivuga ko nagiye gukina muri Macédoine ntibyabashimisha bongera imbaraga mu kunshakira ikipe.”

Yakomeje avuga ko tariki 20 Mutarama 2019 ari bwo aba bagabo bamubwiye ko atagomba gukora ikosa ryo gusinyira KF Shkupi 1927 yamwifuzaga kuko hari ikipe bamuboneye nziza kurushaho. Uyu myugariro yatanzweho ibihumbi 50 by’amadolari, asaga miliyoni 44 Frw yahawe Rayon Sports naho we ahabwa ibihumbi 28 by’amadolari asaga miliyoni 24 Frw.Biteganyijwe ko aya mafaranga yatanzweho ashobora kwiyongera kuko mu masezerano Sporting Kansas City yagiranye na Rayon Sports harimo ko nakina imikino 20 muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Major League Soccer, Rayon Sports izongerwa ibindi bihumbi 30 by’amadolari asaga miliyoni 26 Frw.

Amafaranga yose hamwe Rwatubyaye ashobora gutangwaho bitarenze Kamena 2019 arenze miliyoni 96 Frw. Byatuma aba umukinnyi wa gatatu uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma ya Bizimana Djihad waguzwe ibihumbi 200 by’ama-Euro avuye muri APR FC ajya muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi na Sugira Ernest waguzwe Miliyoni ijana z’amanyarwanda ava muri AS Kigali ajya muri AS Vita Club yo muri RDC mu 2016.

Rwatubyaye yaravunitse amara umwaka adakorana imyitozo na bagenzi be ariko Katauti Ndikumana Hamad akomeza kumwibutsa ko ibyiza biri imbere

Rwatubyaye yakomeje avuga  ko ibyo agezeho byose afite abantu abikesha ariko hari ab’ingenzi kurusha abandi barimo Ndikumana Hamad Katauti. Ati “Nashimira abantu benshi bamfashije kuva mu bwana bwanjye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Gen. James Kabarebe, Uwampuje n’abamboneye isoko Mupenzi Eto n’abandi benshi.”

Ntabwo nakwibagirwa gushimira umutoza wanjye Katauti (Ndikumana Hamad). Aho ari hose amenye ko mfite ishimwe rikomeye ku mutima. Igihe nari maze hafi umwaka ntakina kubera imvune niwe wambaye hafi akomeza kunganiriza. Yambwiraga ko uko nkina bisa n’uko nawe yakinaga akiri muto. Nawe ngo yigeze kuvunika amara umwaka adakina ariko agarutse mu kibuga ahita ajya gukina i Burayi. Yansabaga kudacika intege kuko yambonagamo impano gusa ikibabaje ni uko hari intambwe nteye adahari ngo anyishimire.”

Rwatubyaye yanagarutsweho kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamwifurije kugira amahirwe mu buzima bushya agiye gutangira muri Leta ya Missouri.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yishimiye igurwa rya Rwatubyaye

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wavutse tariki 23 Ukwakira 1996 azahaguruka mu Rwanda ku wa kabiri w’icyumweru gitaha agiye gutangira imyitozo muri Sporting Kansas City iri gukina imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona izatangira tariki 2 Werurwe 2019.

Tanga igitekerezo