Rwatubyaye Abdul yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.07.2016 saa 17:14

Rwatubyaye Abdoul wari umukinnyi w’ikipe ya APR FC ndetse wagombaga kwerekeza muri Slovakia mu ikipe yitwa MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Uyu myugariro w’Amavubi yamaze guhabwa nimero 15, yahoze yambarwa na Usengimana Faustion wagiye muri APR FC. Uyu mukinnyi ufatwa nka myugariro wa mbere mu Rwanda yari amaze iminsi ashakwa n’ikipe yo muri Slovakia ariko yasaga n’uwabuze ibyangombwa.

Amakuru atangazwa na Perezida w’ikipe ya Rayon sports Gacinya Denis avuga ko amafaranga bagurishije umukinnyi Davis Kasirye ari mu yo baguze Rwatubyaye.

Gacinya yagize ati : “Ubu Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon sports mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse yamaze gusinya amasezerano, amafaranga twakoresheje ari mu yo twagurishije Kasirye Davis muri Darling Club Motema Pembe, ndetse ubu turacyakomeje kugura abandi bakinnyi bakomeye si Rwatubyaye wenyine turangirizaho hari n’abandi dushaka bakomeye.”

Umuyobozi wa Rayon sports avuga ko Kasirye yagurishijwe ibihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amadolari yerekeza muri Motema Pembe, gusa ntiyemeje ko aya mafranga yose ariyo batanze kuri Rwatubyaye Abdoul.

Gacinya avuga kandi ko bifuza undi mukinnyi w’umunyamahanga umwe uzabafasha kwitwara neza mu mikino ya CAF Confederations cup, gusa ntiyatangaza amazina ye kuko ngo bari mu biganiro n’abakinnyi batandukanye.

Akimara gusinya amasezerano, Gakwaya Olivier Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon sports yahise abishyira ku rukuta rwe rwa Twitter.

Rwatubyaye Abdul ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdoul yagombaga kujyana na Iranzi Jean Claude, Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina muri iyi kipe yo muri Slovakia yitwa MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu, ariko we ntiyabasha kubona ibyangombwa kubera ko muri 2013 yigeze gutorokera ku mugabane w’Iburayi.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, yemeje iyi nkuru, avuga ko Abdul Rwatubyaye yaguzwe.Ati :” Asinye amasezerano y’imyaka 2, akaba yanamaze guhabwa nimero azambara umwaka utaha. Abdul nta masezerano yari afite, icyo tuzi ni uko ari umukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, ubwo tuzaganira nayo, ku ndezo ya Rwatubyaye. Gusa impande zombi tuzicara tuganire turebe icyakorwa kuko natwe ntitwabagoye kandi nta ndezo baduha kuri Faustin Usengimana nawe twizamuriye

Ahabwa n'umubitsi wa Rayon umwenda wa Rayon n’amasezerano amaze gusinya
Ahabwa n’umubitsi wa Rayon umwenda wa Rayon n’amasezerano amaze gusinya

APR FC yari yasinyishije umukinnyi Aimable Nsabimana, imukuye muri Marines ngo azasimbure Abdul Rwatubyaye, mbere y’uko uyu musore biza kwanga ko ajya muri Slovakia.

Uyu musore ari mu bakinnyi bakiri bato hano mu Rwanda bagaragaza ubuhanga cyane, akaba aguzwe ngo aze kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports.Amakuru aravuga ko Abdul Rwatubyaye yaba yahawe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda

Kazungu Clever umuvugizi wa APR FC yatangaje ko Rwatubyaye ari umukinnyi wa APR kuko ngo agifite amasezerano y’umwaka umwe, avuga kandi ko kuko ari umukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC amategeko yabo ari uko ahora ari umukinnyi wabo.

Kazungu avuga ko umukinnyi warerewe muri Academy ya APR nubwo yajya mu yindi kipe iyo ayirangijemo amasezerano agaruka mu ikipe ya APR kuko aba ari uwabo.

Inzira Rwatubyaye Abdul yaciyemo

Rwatubyaye Abdoul yavutse ariki ya 23 Ukwakira 1996  mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega.Yatangiye gukina umupira akiri mu mashuri abanza  mu  ikipe  ya Cercle Sportif Kigali. Nyuma yaciye muri Academy ya Vision  2020  yavuyemo muri 2009 ajya muri Academy ya APR.

Muri 2012 nibwo yakiniye ikipe y’igihugu y’abataregeje imyaka 17, u Rwanda rusezererwa na Bostwana kuri penaliti 6-5.Muri 2013 yaciye mu IsongaFC  igihe gito, ahita asubira muri APR FC yiteguraga imikino ya gisirikare (military games) 2013.

Nyuma Rwatubyaye yatoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’ingimbi yagombaga kujya  amarushanwa  ahuza ibihugu bivuga igifaransa (Jeux de la Francophonie).Uyu musore ntiyakinnye iyi mikino kuko yahise atoroka.

Rwatubyaye Abdul mu ikipe y'igihugu Amavubi
Rwatubyaye Abdul mu ikipe y’igihugu Amavubi

Muri Gicurasi 2014 Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda abifashijwemo n’umwe mu bayobozi b’ikipe ya APR, arakina arigaragaza bituma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20  yagombaga guhatanira itike y’igikombe cy’Africa.

Shampiyona ya 2015- 2016 niwo mwaka w’imikino wamuhiriye, nibwo yatangiye gukina abanza mu kibuga ahawe amahirwe na Dusan Dule watozaga APR FC.

Yanakinnye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2015, kwitwara neza gutuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere muri Nzeri 2015 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018, gusa u Rwanda rwahise rusezererwa na Lybia

Rwatubyaye Abdul yari afatiye runini APR FC
Rwatubyaye Abdul yari afatiye runini APR FC

Nyuma yaho Rwatubyaye yakomeje kubanza mu kibuga muri APR FC no mu ikipe y’igihugu yakinnye CECAFA y’ibihugu 2015 na CHAN 2016.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Rwatubyaye yakoze amateka yo gutsinda ‘Hatrick’ mu gikombe gihuza amkipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, afasha APR FC gusezerera Mbabane Swallows yo muri Swaziland, ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Nyuma yo guhesha APR FC igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, Rwatubyaye yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo hanze, anumvikana na MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia, ariko ntiyashobora kujyayo kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Rwatubyaye Abdoul ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo