Rwatubyaye Abdul yakinnye umukino we wa mbere muri KF Shkupi 1927

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.01.2019 saa 07:41

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye amakipe ya hano mu rwanda  APR FC na Rayon Sports,ubu arabarizwa mu ikipe yitwa KF Shkupi 1927 yo muri Macédoine ubu iherereyemu mwihererro  mu Ntara ya Anatalya mu gihugu cya Turikiya.

Rwatubyaye yahagurutse mu Rwanda ku wa kane tariki 17 Mutarama 2019, atangira imyitozo ku wa gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ariko ntibyabuza umutoza Ümit Karan kumugirira icyizere amukoresha mu mukino wa mbere wa gicuti iyi kipe yakinnye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019.

Uyu musore yasanze iyi kipe ashobora gusinyira amasezerano y’imyaka itatu muri icyi cyumweru, iri mu bikorwa byo gukina imikino ya gicuti muri Turikiyae aboneraho amahirwe yo kuba yagaragara mu kibuga nyuma y’igihe gito amaze akorana imyitozo n’abagenzi be bazajya bakina hamwe.

Rwatubyaye Abdul mu mukino we wa mbere muri KF Shkupi 1927

Mu mukino wa Mbere Rwatubyaye Abdul yakiniye iyi kipe,yawitwayemo neza ku buryo ubuyobozi bwayo bwahise busaba ko yahabwa amasezerano mu buryo bwihuse agakomeza gukorana nayo afite amasezerano agenderaho.

Nubwo iyi kipe ya KF Shkupi 1927 Rwatubyaye Abdul yatangiye gukinira ititwaye neza mu mukino wa gicuti wayihuje na Foolad Mobarakeh Sepahan Sport Club iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Iran, ntibyabujije uyu musore kugaragara neza mu maso y’abatoza bayoUyu mukino warangiye ikipe ya Rwatubyaye itsinzwe 3-1.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko abatoza be bashimye imikinire ye ndetse bahita bifuza kumuha amasezerano vuba. Yagize Ati “Nakinnye iminota 45 ya mbere nyitwaramo neza kuko abatoza bahise basaba ko iby’amasezerano yanjye byihutishwa nkatangira gukina imikino y’amarushanwa. Igisigaye ni uko ibyo Rayon Sports isaba byoherezwa nkahita nsinya amasezerano.

Uyu musore werekeje ku mugabane w’ ubulryi avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari asanzwe akinira, yagerageje kugaragza umurava n’ubwitange mu kibuga ari nabyo byakomeje kumuhesha amanota meza mu bayobozi b’ikipe basaga naho ariwe bahanze amaso ku mukino wa mbere wa gicuti yakinnye.

Yerekeje muri KF Shkufi 1927, mu gihe yari agifite amasezerano y’umwaka n’amezi atanu muri Rayon Sports yemeza ko ikipe yose izamwifuza izamugura ibihumbi 50 by’amadolari, amafaranga biteganyijwe ko yoherezwa bitarenze ku wa gatanu w’icyi cyumweru.

KF Shkupi 1927 ni ikipe ikomeye muri Macédoine kuko yanakinnye Europa League uyu mwaka gusa isezererwa mu ijonjora ry’ibanze na Glasgow Rangers itozwa na Steven Gerrard.

Tanga igitekerezo