Rwatubyaye Abdul yaguzwe n’ikipe yo muri MLS ,Shampiyona ya USA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.02.2019 saa 06:22

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika, Major League Soccer.

Rwatubyaye wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, akaritsinda ariko iyi kipe ikazuyaza kwishyura Rayon Sports,yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri Major League Soccer.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yamaze gutangaza ko yamaze kwegukana uyu myugariro w’umunyarwanda,ndetse yamaze kumvikana na Rayon Sports yari afitanye na Rayon Sports. Rwatubyaye ku ruhande rwe yatangaje ko byose bamaze kubyumvikana, hasigaye gushyira umukono ku masezerano. Yagize ati:“Bamaze kuntangaza nk’umukinnyi wabo, ngiye kujyayo gusinya amasezerano kuko yose asanzwe ahari. Byose bizashyirwa mu bikorwa ningerayo. Rayon Sports bamaze kumvikana.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Sporting Kansas City rivuga ko uyu mukinnyi azashyirwa ku rutonde ntakuka rw’ikipe amaze kubona ibyangombwa byose birimo visa y’akazi n’amasezerano yo kumugurisha. Mu minsi ya vuba biteganyijwe ko Rwatubyaye agaruka mu Rwanda ikipe ye nshya ikamushakira Visa akabona guhita yerekeza muri Amerika.

Rwatubyaye agiye kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye muri Major League Soccer y’Abanyamerika mu babigize umwuga. Uyu myugariro w’imyaka 22, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye harimo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, U-20, U-23 n’ikipe nkuru y’igihugu yatangiye gukinira muri CECAFA ya 2015.

Sporting Kansas City ibarizwa mu gice cy’Uburengerazuba bwa USA,iri gushakira Rwatubyaye Abdul ibyangombwa birimo VISA n’ibimwemerera gukorera USA mu gihe kingana n’umwaka umwe wa 2019, ariko gishobora kongerwaho imyaka 3 aramutse yitwaye neza.

Sporting Kansas City ibarizwa mu mujyi wa Kansas mu ntara ya Missouri muri USA, ikinira kuri stade yitwa Children’s Mercy Park yakira abantu ibihumbi 18,467.Yashinzwe mu mwaka wa 1995 ndetse yatwaye ibikombe bibiri bya MLS (2000,2013).

Tanga igitekerezo